Yanditswe Jun, 17 2021 18:06 PM | 9,256 Views
Mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda i Musanze, kuri uyu wa Kane, hatangiye ibiganiro ku mahoro, umutekano n’ubutabera, bizamara iminsi ibiri. Ibi biganiro ni bimwe biri mu masomo ahabwa ba Ofisiye bakuru bari ku mahugurwa muri iri shuri.
Minisitiri w'Ikoranababuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula watanze ikiganiro yavuze ko ikoranabuhanga ari intwaro ikomeye mu guhangana n’ibyaha kandi Leta y’u Rwanda yashyizeho ishuri aho abazarirangizamo bazifasishwa mu guhangana na byo.
Muri iki kiganiro Minisitiri Ingabire Paula yavuze ko kugira ngo umutekano mu by’ikoranabuhanga wimakazwe hashyizweho ishuri rya Rwanda Coding Academy rizasora abahanga mu guhanga n’ibyaha by’ingeri zitandukanye mu by’ikoranabuhanga.
Ikiganiro cya kabiri cyavugaga ku itangazamakuru n’umutekano inkingi yubakirwaho mu kubaka sosiyete ishyize hamwe kandi itekanye. Bamwe mu banyeshuri bahawe ibi biganiro bemeza ko ari inyongeragaciro ku masomo bamaze igihe bahabwa .
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye atangiza iyi nama yagaragaje ko umwaka ushize wa 2019 ibiganiro nk’ibi bitabayeho kubera Covid -19 ariko kuri iyi nshuro yizeye ko abitabiriye aya mahugurwa yo ku rwego rwo hejuru bizabafasha nk’urwego rufata ibyemezo kandi ko bazabisangiza abandi.
Ibi biganiro birimo gutangirwa mu Ishuri rikuru rya Polisi bifite insanganyamatsiko igira iti”Guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kuvuka muri Africa.”
Uretse abanyeshuri bamaze umwaka bahugurwa bitabiriye ibi biganiro hari n’abayobozi mu nzego zitandukanye z'umutekano n'impuguke batumiwe muri iyi Nama ndetse n'abanyeshuri 22 baturutse mu ishuri ryigisha ibijyanye n'Amategeko rya lLPD.
Ally Muhirwa
Imbogamizi ku rujya n’uruza mu muhanda Kigali-Huye wangiritse
Mar 31, 2022
Soma inkuru
Ruswa mu bitiza umurindi 'ubunyeshyamba' mu bamotari
Jan 27, 2022
Soma inkuru
Polisi y'u Rwanda irasabirwa kongera kugira ububasha bwo kugenza ibyaha
Jan 13, 2022
Soma inkuru
Abapolisi bato 2319 binjiye muri Polisi y'u Rwanda, basabwa gukora kinyamwuga
Nov 20, 2021
Soma inkuru
Abarenga ibihumbi 90 bamaze kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga
Oct 09, 2021
Soma inkuru
Abaturage basaga100 biganjemo urubyiruko bafatiwe muri Hotel ya Landmark Suites yo mu karere ka GAS ...
Nov 09, 2020
Soma inkuru