AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Mozambique irateganya gufungura ambasade yayo i Kigali

Yanditswe Oct, 07 2021 19:40 PM | 20,038 Views



Leta ya Mozambique irateganya gufungura ambasade yayo i Kigali mu gihe u Rwanda na rwo ruteganya gutangiza ingendo za Rwandair zerekeza muri icyo gihugu mu rwego rwo gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubuhahirane hagati y’ababituye. 

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko intumwa za Leta ya Mozambique zirimo mu Rwanda, kuri uyu wa Kane zagaragarije abikorera bo mu Rwanda amahirwe y’ubucuruzi n’ishoramari ari muri Mozambique.

Ni amahirwe ari mu nzego zirimo ibikorwa remezo, ubuvuzi, ubwubatsi, ubuhinzi n’ubworozi, inganda n’izindi.

Kuba Mozambique itanga amahirwe y’isoko ryagutse ndetse ikaba yitegura gufungura ambasade i Kigali biri mu byanyuze abikorera bo mu Rwanda.

Ntamitondero Alice, Umuyobozi wa UDL yagize ati "Nkuko babivuze bagiye kuzana ambasade yabo hano mu Rwanda. Ubwo ibyo bizafasha kubona ibyangombwa byo kujyayo kuko ambasade zibigiramo uruhare. Ibyo ngibyo nibiramuka bikozwe numva bizorohereza abantu bose bifuza gushorayo imari. Mu bindi badusobanuriye ko ikigo cyabo gishinzwe ibijyanye n’ishoramari kizajya gifasha ababyifuza. Icyo cyizere baduhaye numva twakigenderaho kugirango turebe ayo mahirwe ntidutinye gushorayo imari. "

Na ho Rugwizangoga Cyriaque ushinzwe ubucuruzi muri PHARMALAB ati "Kugeza uyu munsi umubano wacu na Mozambique umeze neza cyane kandi bigatanga amahirwe yo kuba ushaka gukora byakorohera. Ikintu njyewe nkuyemo cyane ni uko Mozambique ari igihugu kinini gifite abaturage batari bake bagera kuri miliyoni 31, ikindi cyikaba gikikijwe n’ibihugu 8 kandi uko ari 8 byose harimo ibidakora ku nyanja kuburyo rero ukoze ishoramari hariya hantu waba ufite isoko rinini cyane rigera hafi kuri miliyoni 360 za SADC. [Kuba u Rwanda rufiteyo ambasade urumva ari amahirwe ku bashoramari b’Abanyarwanda?] Cyane! Kuko buriya ambasade irakuvuganira wagira ikibazo icyo ari cyo cyose ukareba benewanyu bakagufasha."

Intumwa za Mozambique ziri mu Rwanda ni izaturutse mu nzego za leta, gusa umuyobozi w’ikigo APIEX gishinzwe guteza imbere ishoramari n’ibyoherezwa mu mahanga muri Mozambique Gil da Conceicao BIRES avuga ko iyi ari intangiriro kuko mu minsi mike hazatangira ubutwererane hafi y’abikorera ubwabo.

Ati "Hari ibikorwa twatangiye gukora ku bufatanye na RDB. Twatumiye RDB mu imurikagurisha ryacu ryabaye mu mezi 2 ashize ariko natwe turateganya kuba turi hano mu kwezi kwa 12 kuko tuzi ko ari bwo mutegura imurikagurisha namwe kandi ntagihindutse tuzazana n’itsinda ry’abikorera kugirango birebere amahirwe nabo batangira kubyaza umusaruro mu rwego rw’ishoramari n’ubucuruzi."

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda muri Mozambique Carlos Alberto Fortes MESQUITA ari nawe uyoboye intumwa z’igihugu cye ziri mu Rwanda avuga ko ubufatanye nk’ubu ari bwo bukwiye kuranga Abanyafurika by’umwihariko mu bihe bigoye nk’ibi byo guhangana n’icyorezo cya COVID19 n’ingaruka zacyo.

Ati "Uburyo bw’imikorere turimo muri iki gihe kubera icyorezo birababaje kuba budusaba kwitonda ku ntambwe zimwe na zimwe tugomba gutera muri uru rugendo rwo kuzahura ubukungu ariko iteka tuzirikana ko dushobora kugera kuri byinshi dufatanyije kurusha kuba nyamwigendaho kandi ibyo nibyo twifuza gushimangira hagati y’ibihugu byacu byombi. Nta wundi ushobora kugeza ibihugu byacu ku iterambere uretse twebwe ubwacu. Biradusaba ubwitange twese kuko nta wundi uzabidukorera ku buntu aho yaba aturuka hose nubwo haba mu burengerazuba bw’Isi. Imikorere ni iyacu, ibikoresho by’ibanze biri hano, abakozi n’ubushobozi birahari, ubwo rero ni ahacu ho gufata umwanzuro w’icyo tugomba gukora iyi mishinga yose ikajya mu bikorwa byoroshye ku nyungu z’abadukomokaho n’ejo hazaza habo."

Mu gushimangira ubuhahirane, Leta y’u Rwanda irateganya ko Rwandair yatangira ingendo zihuza Kigali na Maputo mu rwego rwo koroshya urujya n’uruza hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

Divin UWAYO     



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama