Yanditswe Nov, 29 2022 18:24 PM | 228,097 Views
Icyambu cya Mocimboa Da
Praia muri Mozambique cyongeye gukora nyuma y'imyaka ibiri kidakora kubera
ibikorwa by'iterabwo byibasiye agace giherereyemo.
Guverineri w'Intara ya Cabo Delgado Valige Tauabo ni we kuri uyu wa Kabiri, wagifunguye ku mugaragaro. Avuga ko uyu ari umusaruro w'ubwitange n'ubufatanye bw'inzego z'umutekano w'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique.
Nkuko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda,ngo iki cyambu cyari cyarigaruriwe n'umutwe w'iterabwoba wa Ansar Al Sunnah bituma imirimo yose yahakorerwaga ihagarara.
Muri Kanama 2021 ni bwo inzego z'umutekano z'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique zikukanye ibi byihebe mu birindiro bikuru byabyo mu karere ka Mocimboa Da Praia n'utundi duce tugize intara ya Cabo Delgado.
Guverineri w'iyi ntara yashimiye inzego z'umutekano umuhati wazo mu kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado ari nabyo byatumye iki cyambu cyongera gukoreshwa.
Kuva muri Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwohereje ingabo na Polisi kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka 5 yarayogojwe n'ibyihebe. Nyuma yo gutsinsura ibi byihebe ubu hakomeje ibikorwa byo gusubiza abaturage mu byabo no gusana ibyangijwe n'intambara.
Kongera gukora kw'icyambu cya Mocimboa Da Praie ni ikimenyetso cyo kubura kw'ubucuruzi muri uyu mujyi uherereye ku nyanja y'u Buhinde.
Jean Pierre KAGABO
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru