AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Moto zikoresha lisansi zatangiye guhindurwa zigakoresha amashanyarazi

Yanditswe Apr, 27 2021 17:04 PM | 30,516 Views



Nyuma yaho ubushakashatsi bugaragaje ko 50% y'imyuka ihumanya ikirere mu Rwanda ituruka ku binyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli, inzobere mu kurengera ibidukikije zisanga hakenewe uburyo buhamye bwo gusimbuza ibyo binyabiziga ibindi bikoresha amashanyarazi ndetse ntibyangize icyirere.

Ni mu masaha y'akazi, tugeze mu kigo Rwanda Electrical Mobility Limited kigurisha moto zikoresha amashanyarazi ariko by'akarusho kikaba gihindura moto isanzwe ikoresha lisansi igatangira gukoresha amashanyarazi. Ukigera muri iki kigo usanga haparitse izamaze gukorwa mu gihe izindi ziba zikivanwamo moteri za lisansi zishyirwamo ibindi bikoresho bituma ikoresha amashanyarazi.

Hagenimana Jonas, ni umukanishi dusanze muri iki kigo. Yagize ati "Tubanza gukuramo moteri yayo, uyu mwanya wa moteri ni wo uza kwicaramo batiri kuko niba ari moto y'amashanyarazi ikoreshwa na batiri. Tugakuramo ipine ry'inyuma ry'iyo moto tugashyiramo moteri yacu, moteri yacu ni ipine ry'inyuma hanyuma hano hari icyo nakwita nk'umutima wa moto ari yo controller nay o tukayishyiramo tugahindura na accelerators ya moto tugashyiramo ayacu. Ifite amavitesi 3 ariko yose tuyakoresha n'intoki. Nib wo yihuta, ni bwo iterera cyane kurusha uko yari iri ikoresha lisansi. 

Ibyiza bya moto zikoresha amashanyarazi ni byo bitera  bamwe mu bamotari gusaba ko bakoroherezwa kuzibona.

Urimubenshi Claude ati "Litiro ya lisansi ivamo 3000 Rwfs ku mumotari njyewe akabatiri nguze amafaranga 900 nkakuramo 5000. Ubwo urumva ugiye mu mibare umuriro ni wo wunguka. Kumena amavuta ni 5000 buri cyumweru, ubu ni ukuvuga ngo bya bitanu wabigura n'ibirayi ukabishyira abana, nta kuvuga ngo nzambika segema, mbese nta bibazo. "

Mugenzi we Niyonizeye utarabasha guhinduza moto ye ikoresha lisansi yagize ati "Buri wese aba yibaza ati ese ibi bintu biramutse bihenze ayo mafaranga nayabona gute? Ariko abaye ari amafaranga umuntu yabona bitagoranye twazihinduza twese."

Donald Kabanda Rukotana, umuyobozi w'ikigo Rwanda Electrical Mobility Limited, avuga ko uyu mushinga ukiri mu ntangiriro ariko ngo uzakomeza kugenda waguka.

Yagize ati "Bitarenze muri uku kwa 5 turaba turangije umushinga dufitanye na UNDP wo guhindura moto 80. Twahereye kuri 2 kandi zari zimaze umwaka zikora noneho ubu ngubu twinjiye mu mushinga wo guhindura izigiye kujya mu muhanda zigakoreshwa n'abamotari noneho umushinga ukazamuka ababishaka bakatugana tukazibahindurira."

Ikigo cy'igihugu cyo kurengera ibidukikije, REMA, kivuga ko ibinyabiziga muri rusange byihariye 50% y'imyuka ihumanya icyirere cy'u Rwanda ndetse bisi na moto bikaba byihariye 34%.

Mu gihe ubu mu Rwanda habarurwa moto zikabakaba ibihumbi 80, Umushakashatsi akaba n'umwarimu muri kaminuza y'u Rwanda Dr. Egide Kalisa avuga ko kuzihindura zigakoresha amashanyarazi byaba ari igisubizo gikomeye ku bidukikije, ubuzima bw'abantu n'ubukungu.

Ati "Ufashe nka moto zose  ziri i Kigali ukazihindura zikaba zikoresha amashanyarazi byagabanura hafi kilotone ibihumbi 70 zahumanyaga icyirere. Kugabanuka ku mwuka wanduye byonyine kuri 20% ni ikintu gikomeye cyane ku buryo bishobora gutuma igihugu cyizigama miliyoni 17 z'amadorali zakoreshwaga ku bantu bajyaga kwivuza indwara z'ubuhumekero n'ibindi."

Kugeza ubu mu Rwanda hari ibigo bigera hafi ku 10 bitanga serivisi z'ubwikorezi bwifashisha moto, imodoka n'amagare byose bikoresha amashanyarazi. Gusa nanone ngo hakenewe kongerwa imbaraga mu bikorwa remezo bifasha ibyo binyabiziga n'ibinyamitende kubona amashanyarazi hose, nkuko umuyobozi w'umuryango mpuzamahanga Global Green Growth Institute mu Rwanda Okechukwu Daniel Ogbonnaya abivuga. 

Ati "Niba ari ikintu witayeho nka leta ugomba gushishikariza abikorera bagashora imari mu bikorwa remezo birimo nka sitasiyo zo kongera amashanyarazi kuko icyo gihe byakwihutisha iyi gahunda kurushaho. "

Umuyobozi wungirije gishinzwe kurengera ibidukikije “REMA” Faustin Munyazikwiye na we avuga ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose ariko rukagera ku ntego rwihaye yo kugabanya imyuka ihumanya icyirere.

Yagize ati "Mu gihe rero u Rwanda rwiyemeje ko tuzagabanya iyi myuka yangiza icyirere ku kigereranyo cya 38% bitarenze 2030 kwakira no gukoresha izi modoka zikoresha amashanyarazi bizaba kimwe mu bisubizo bizadufasha kugera kuri iyo ntego n'ibyo igihugu cyiyemeje. "

Kuri uyu wa kabiri muri Kigali Convention Center habereye imurika ry'ibigo na sosiyete zifite ibisubizo binyuranye mu bwikorezi budakoresha lisansi cyngwa ibikomoka kuri peteroli muri rusange. Muri byo harimo Volkswagen, Rwanda Electrical Mobility Limited, Ampersand, GuraRide, Rwanda Adventures, Victoria Motors na SAFI.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/TAWsiCpBZbo" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura