Yanditswe Oct, 17 2021 16:10 PM | 76,426 Views
Mu mukino ubanza wahuzaga ikipe ya AS Kigali yo mu Rwanda na Daring Club
Motema Pembe yo muri RDC, warangiye AS Kigali itsinzwe ibitego bibiri kuri
kimwe.
Uyu mukino waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, uwo kwishyura biteganyijwe ko uzabera muri Congo.
Igice cya mbere muri uyu mukino cyarangiye ikipe ya Daring Club Motema Pembe yo ifite ibitego bibiri ku busa bwa AS Kigali, nyuma y’aho icya mbere kibonetse ku munota wa 9, icya kabiri kiboneka ku munota wa 43.
Ikipe ya AS Kigali yabonye igitego rukumbi ku munota wa 63, gitsinzwe na Kwizera Pierrot.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru