AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

MoMo Pay imaze kwitabirwa n'abacuruzi 45%

Yanditswe Sep, 03 2020 12:01 PM | 93,466 Views



Abacuruzi bangana na 45% ni bo bamaze kwitabira uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Momo Pay bwifashishwa mu kwishurana. Ni mu gihe nyamara mu ngamba zo guhangana n’icyorezo cya covid-19 gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi abantu bishyurana bigarukwaho kenshi.

 Hari abacuruzi bavuga ko ubu buryo batabusobanuriwe uko bikwiye, abandi bakavuga ko n’ubundi birangira bakeneye kubikuza kubera abo barangurira.

Niyomuremyi Egide acuruza ibinyobwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali. Mu bucuruzi akora yifashisha ikoranabuhanga mu kwishyurwa rya Momo Pay. Ni uburyo yemeza ko ari bwiza, n'ubwo hakiri abaguzi batabwumva neza.

Ati "Kugeza ubu uretse mobile money benshi mu batunze telefone bifashisha nk'uburyo bwo guhererekanya amafaranga ariko bujyana no gutanga ikiguzi cy’iyo serivisi, hari na Momo Pay ituma ugura n’ugurisha bishyurana hifashishijwe telefoni igendanwa kandi nta kiguzi. Bamwe mu bacuruzi ariko bavuga ko bataritabira ubu buryo bitewe n'uko batabusobanuriwe ngo babwumve neza, abandi bakavuga ko n’ubundi amaherezo birangira bakeneye kubikuza kdi bagakatwa amafranga y’iyo serivisi, akaba ari bo bishyura ikiguzi bonyine. Hari n’abandi bacuruzi bavuga ko mu rwego rwo kwirinda ibyo bibazo byose bahitamo kwakira amafranga mu ntoki n'ubwo batayobewe ko bishobora gukwirakwiza koronavirusi."

Ikoranabuhanga rya Momo Pay ritangwa na sosiyete ya MTN Rwanda. Ushinzwe serivisi ya Mobile money, Karenzi Alex, asobanura ko gufungura konti ikoresha iri koranabuhanga bidakorwa n’aba agent ndetse ko n’abacibwa amafranga ari abayakura kuri Momo Pay bayashyira kuri mobile money. 

Ikindi abacuruzi bagarukaho gituma hari abatitabira kwakira amafranga muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga harimo impamvu zirebana n’imisoro. Ese hari aho Momo Pay ihurira n’imisoro? Ni ikibazo twabajije Uwitonze Jean Paulin komiseri wungirije ushinzwe abasora mu kigo cy'imisoro n'amahoro RRA.

Kwishyurana hifashishijwe momo pay mu Mujyi wa Kigali biri kuri 45%, bikaba bitaritabirwa mu bice by’icyaro. Gusa mu ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya covid-19 hakunze kugarukamo izikangurira abacuruzi n’abaguzi kwitabira kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga. MTN itangaza ko kugeza ubu millioni enye z'Abanyarwanda bakoresha mobile money. 

 MBABAZI Dororthy



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama