AGEZWEHO

  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...
  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...

Ibyifuzo byanyu bigomba kuba amategeko kuri twe-Mme Jeannette Kagame abwira urubyiruko

Yanditswe Nov, 25 2020 16:13 PM | 86,674 Views



Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame asanga ibyifuzo by’urubyiruko ari nk’itegeko ku bayobozi kuko muri iki gihe ibitekerezo n’ubumenyi urubyiruko rufite ubuyobozi bubikeneye kurusha ikindi gihe byigeze kubaho.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri uyu wa gatatu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ihuriro mpuzamahanga ryiswe “Intergenerational Dialogue on Beijing+25 Young Women Manifesto”

Iyi nama yo ku rwego rwo hejuru yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, yateguwe n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa umugore.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yifashishije urugero rw’ibyo u Rwanda rwakoze mu rwego rwo guca ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, ashimangira ko guha umwanya abagore n’urubyiruko mu nzego zifata ibyemezo ari umuti urambye kuri ibyo bibazo.

Yagize ati "Mu Rwanda, imwe mu ngamba z’ingenzi ziri muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ni ijyanye no guteza imbere ubumenyi no guhanga imirimo. Aha ikigo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere, RDB, gifite inshingano gutanga ibikenewe byose mu rwego rwo kubaka ubushobozi bw’urubyiruko rwacu kugira ngo rugire ubumenyi bukenewe mu nzego za leta n’iz’abikorera, bityo bigakemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko. Akarusho kandi ni uko binyuze muri gahunda n’ingamba zitandukanye zigamije guteza imbere urubyiruko, urubyiruko rukomeje kuba inkingi ya mwamba mu byo tugezeho kubera uruhare rubigiramo. Ubu hafi 45% by’abakozi ba leta bose bari munsi y’imyaka 35 mu gihe kandi 79% bari munsi y’imyaka 45. Akarusho kandi ni uko mu bakozi ba leta bari munsi y’imyaka 30, abagera kuri 38% ari abagore."

Ibiganiro byabereye muri iyi nama byibanze cyane cyane ku nzitizi rubyiruko rw’abakobwa ku mugabane wa Afurika bagihura na zo usanga ahanini zishingiye ku muco, ubusumbane, ihohoterwa n’izindi. 

Ni ibintu intumwa idasanzwe y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ishinzwe urubyiruko AYA Chabbi yagaragaje ko urubyiruko rwa Afurika rwifuza ko byahinduka.

Yagize ati "Urubyiruko rw’abagore barashaka uburinganire n’imirimo, kwishyurwa akazi bakora, kwishyurwa mu gihe bari mu kiruhuko cyo kubyara kandi byose bigakorwa nta vangura. Hari kandi kurandura burundu ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku gitsina aho riva rikagera, by'umwihariko ku bagore bo mu cyaro, abafite ubumuga, abimukira n’impunzi n’abandi bose bari mu kaga. Kubona serivisi z’ubuvuzi n’iz’ubuzima bw’imyororokere byoroshye harimo no kuvanaho imisoro ku bikoresho by’isuku dukoresha mu gihe cy’imihango. Gucecekesha imbunda; ntabwo dushobora gucecekesha imbunda muri Afurika abagore batabigizemo uruhare. Mu kubaka amahoro, mu biganiro by’ubwumvikane barasaba uburenganzira bwabo mu gihe cy’intambara kuko ntabwo abagore bakora cyangwa ngo bacuruze imbunda. Kuki se ari bo bakwishyura ikiguzi cy’intambara? Abagore rero barasaba guhabwa urubuga mu nzego zose za politiki n’izifatirwamo ibyemezo."

Aha ni ho Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame agaragaza ko bitumvikana uburyo kugeza ubu ku Isi abagabo bihariye imyanya igera ¾  mu nteko zishinga amategeko ndetse abagore bari hagati y’imyaka 24 na 35 bakaba barusha bagenzi babo b’abagabo ibyago byo kuba mu bukene bukabije ku gipimo cya 25%.

Yashimangiye ko mbere na mbere leta ari yo ifite inshingano zo gushyira politiki, amategeko n’ubundi buryo bwatuma umugore yigobotora ibyo byose ariko kandi anahamagarira urubyiruko cyane cyane kugira uruhare mu mpinduka rwifuza.

Ati "Mwebwe bayobozi b’ejo hazaza turabizi neza ko dukeneye amajwi yanyu, ubumenyi bwanyu n’ibitekerezo bishya mufite. Turabakeneye ngo mushyigikire gahunda zo gukumira ibibazo no gushaka ibisubizo, guhanga ikoranabuhanga rigezweho, no gukomeza gushyigikira ibiganiro bishya byigisha guhindura imyumvire, kumenyekanisha no gusangira amakuru afasha kurengera ubuzima arimo amategeko n’uburenganzira. Muri nk’urutirigongo rw’umugabane wacu, natwe turahari ngo tuzibe icyuho kandi ibyifuzo byanyu bigomba kuba amategeko kuri twe."  

Intergenerational Dialogue on Beijing+25 Young Women Manifesto ibaye nyuma y’imyaka 25 hatangajwe amasezerano  ya Beinjing agamije kurandura burundu ihohoterwa rikorerwa abagore.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira