AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Mme Jeannette Kagame yagaragaje uruhare rw’abagabo mu guhashya kanseri y’inkondo y’umura

Yanditswe Nov, 17 2020 21:14 PM | 52,603 Views



Mme Jeannette Kagame asanga uruhare rw’abagabo ari ingenzi mu kwirinda kanseri y’inkondo y’umura

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko abatuye isi bakwiye kugira uruhare mu guhashya kanseri y’inkondo y’umura, indwara iza ku mwanya 2 mu kwica abagore bo mu bihugu bikennye n'ibiri mu nzira y’amajyambere, nyamara ishobora kwirindwa ku kigero cya 93%.

Ibi yabitangaje mu nama mpuzamahanga igamije gushyira ku mugaragaro ingamba nshya zo kurandura burundu kanseri y'Inkondo y'umura.

Ku ivuriro ry'Umuryango Avega Agahozo riherereye i Remera mu Karere ka Gasabo ni hamwe mu habera ibikorwa byo gusuzuma  ku buntu, agakoko gatera Kanseri y'Inkondo y'umura. Birakorerwa ababyeyi bafite hagati y'imyaka 30 na 49 y'amavuko.

Abagore bipimishije bavuga ko ari byiza kumenya uko umuntu ahagaze mu birebana n'iyi kanseri.

Mu bigenderwaho kugira ngo umuntu apimwe ako gakoko ni ukuba upimwa adatwite, atari mu mihango kandi atonsa umwana uri munsi y'amezi 3.

Uburyo bushya bwo gupima ibyo bimenyetso buzwi nka HPV DNA test butanga igisubizo nyuma y'ibyumweru 2 bushobora gukorwa n'umuganga cyangwa umugore waje kwipimisha.

Kuva gahunda yo gupima ibimenyetso bya kanseri y'inkondo y'umura yatangira mu kwezi kwa 8 uyu mwaka, hamaze gupima ababyeyi basaga 395 kuri iki iri vuriro rya Avega.

Kanseri y'inkondo y'umura, iri mu ndwara zihitana abagore benshi cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yasabye abantu kuzirikana ababuze ubuzima kubera iyo ndwara n'abakomeje guhangana n' ingaruka zayo asaba abantu guhuza imbaraga mu kuyirwanya.

Yagize ati “ Nubwo kugeza kuri 93% bya kanseri y'inkondo y'umura bishobora kwirindwa,kuri ubu iyi kanseri iza ku mwanya wa 2 mu gutera impfu mu bagore bo mu bihugu bikennye n'ibiri mu nzira y' amajyambere, nyuma ya kanseri y'ibere. Ibi  ntidukwiye kubyemera mu gihe dufite ikoranabuhanga ryateye imbere, politiki ndetse n'ibyemezo bigenda bifatwa birebana  mu gusuzuma iyo kanseri hakiri kare ndetse no kuyivura, urukingo rwa HPV rwerekanye ko rugirira akamaro uwaruhawe mu gihe umukobwa cyangwa umugore atarahura n'iyo virus. Mu Rwanda urwo rukingo rwatangiye gutangwa mu mwaka wa 2011 kandi ibyo bijyana no gushyira mu bikorwa andi mabwiriza ya OMS arebana no gusuzuma, kuvura no gukingira ibyiciro birebwa n'izo gahunda.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye kandi uruhare rw'abagabo mu guhashya kanseri y’inkondo y'umura.

Ati “Nubwo Virus itera kanseri y' inkondo y'umura ari imwe muri Virus zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kanseri zikomoka kuri iyo virus,abagabo ntibakunda guhura na zo nkuko bimeze mu bagore  bo bakunze kurwara kanseri y'inkondo y' umura. Muri iki gihe usanga abagabo bafite ubumenyi buke mu birebana n'iyo kanseri, ibyo bikaba byagira ingaruka mu gusubiza inyuma ibimaze kugerwaho kugeza ubu. Abagabo bagomba kugira uruhare mu bijyanye no kwirinda iyi kanseri, bakongera ubumenyi mu bijyanye nayo ndetse n’uko yandura bityo bakarinda abo bashakanye kuyandura.”

Dr. Uwinkindi  Francois ushinzwe ishami ry'indwara zitandura muri RBC avuga ko kugeza ubu mu Rwanda ibigo nderabuzima bifite ubushobozi bwo  gusuzuma no kuvura ibimenyetso bibanziriza kanseri y'inkondo y'umura, kikaba ari igikorwa gikorerwa hirya no hino mu turere ariko gikwiye kongerwamo ingufu.

Yagize ati “Umuryango w'Abibumbye muri  gahunda nshya yo kurandura burundu kanseri y'inkondo y'umura uvuga ko nibura twagombye kugera kuri 70% by'ababyeyi basuzumwa, ariko kuri ubu turi ku 10%, urugendo ruracyari rurerure,ikindi ni uko mu bapimwe, 90% bagomba  kuvurwa, ikiza ni uko ubushobozi bwo kuvura tubufite duhereye ku bigo nderabuzima. Iyo kanseri igaragaye hakiri kare, umuntu aravurwa agakira, agakomeza ubuzima nk' ibisanzwe.”

Ni ku nshuro ya mbere abatuye isi biyemeje guhuza imbaraga mu guhashya iyo kanseri, bakaba babikoze nyuma y'ubusabe bw' Umuyobozi Mukuru wa OMS Dr. Tedros Adhanom mu mwaka wa 2018.

OMS ivuga ko kugera ku ntego ibihugu byihaye bizafasha kugabanya ku kigero cya 40% ubwandu bushya bwa kanseri y’inkondo y'umura ndetse impfu ziterwa na yo  kuri ubu zisaga ibihumbi 300 buri mwaka zikagabanukaho miliyoni 5 mbere y’umwaka wa 2050.


Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize