Yanditswe Sep, 13 2021 18:21 PM | 89,852 Views
Kuri uyu wa
mbere, Nyampinga w'u Rwanda 2021 Ingabire Grace afatanyije n’ikigo cya Gatagara
basuye ndetse bashimira ingabo zamugariye ku rugamba rwo kubohorora igihugu
ziri mu Murenge wa Kanombe, babashyikiriza inyunganirangingo n'insimburangingo,
amagare y'abafite ubumuga n'ibindi
bikoresho bitandukanye.
Ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora ndetse nk'urubyiruko, guha ababohoye u Rwanda agaciro harimo no kubashimira no kubigiraho mu rugendo rwo gusigasira ibyagezweho.
Miss Rwanda Grace Ingabire yavuze ko kuba izi ngabo zaramugariye ku rugamba bidakwiye kugira uwo byatera ipfunwe, kuko ari umukoro ukomeye ku rubyiruko rw'ubu.
Yababwiye ko ingufu zabo zitapfuye ubusa, kuko nk'urubyiruko rubashimira kandi ibyagezweho bizakomeza kubungabungwa.
Brig. General Peter John Bagabo, Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, by’umwihariko ushinzwe Umujyi wa Kigali, yasabye abo bahoze mu ngabo gukomeza ikinyabupfubura bagaragaza, ababwira ko igihugu kibatekereza mu byo bakora byose kuko bagize uruhare mu gutuma igihugu gitera imbere kibikesha amahoro baharaniye batanga ubuzima bwabo.
Miss Rwanda ukomeje gukora ibikorwa bitandukanye, avuga ko iki gikorwa yagitekereje nk'urubyiruko, ariko nanone nka Nyampinga w’u Rwanda agamije kumenya amwe mu mateka yaranze urugamba rwo kubohorora igihugu.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru