Yanditswe Jan, 20 2019 22:18 PM | 97,390 Views
Ministiri w'ubutabera w'Ubwami bwa Maroc Mohmed Au AJJAR,
uri mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda, ari kumwe n'ambasaderi w'icyo gihugu cya
Maroc mu Rwanda hamwe n'Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'igihugu yo
kurwanya Jenoside Dr. Jean Damascène Bizimana basuye urwibutso rwa jenoside rwa
Kigali ruri ku Gisozi.
Minisitiri Au AJJAR yasobanuriwe imiterere y'ubumwe bw'abanyarwanda mbere y'ubukoloni n'uko bwaje guhungabanywa n'abakoroni ndetse n'ubutegetsi bwagiye busimburana kugeza ubwo habaye jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Minisitiri w'ubutabera w'Ubwami bwa Maroc Maroc, yavuze ko gusura urwibutso rwa jenoside nk'uru bitanga umwanya wo gutekereza ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, ariko bikanatanga isomo ku kongera kwiyubaka no kubaka ubumwe bw'abenegihugu hirindwa ko jenoside itazasubira ukundi:
Minisitiri w'ubutabera w'Ubwami bwa Maroc Maroc, avuga ko n'ubwo hari ibyakozwe mu rwego rw'ubutabera, ngo umuryango mpuzamahanga ugomba gukomeza guhagurukira abakoze ibyaha bya jenoside bakabihanirwa. Ati, ''Umuryango mpuzamahanga ugomba gukomeza guhagurukira kugira ngo abakoze ibyaha bya jenoside bashyikirizwe ubutabera. Nkeka ko mu muryango mpuzamahanga hari ibyakozwe nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Amategeko mpuzamahanga ahana ibyo byaha yashyizweho, abanyamategeko, abanyamateka n'abanyamashinzw egufata ibyemezo, bagomba gukomeza kurwanya ubudahana.''
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru