Yanditswe Dec, 27 2016 15:36 PM | 2,334 Views
Minisitiri w'intebe wa Saotome et Principe, Patrice Trovoada yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho yavuze ko isi ikwiye kwigira ku byabaye mu Rwanda Jenoside ntizongere kuba ukundi. Avuga kandi ko ubumwe n'ubwiyunge bushoboka agendeye kubyo yabonye mu Rwanda.
Patrice Trovoada Minisitiri w'intebe wa Saotome et Principe akigera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yashize indabo ishyinguyemo imibiri y'abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo guha icyubahiro abahishyinguye. Maze azenguruka mu bice bigize urwibutso ari nako asobanurirwa amateka yaranze abanyarwanda kugeza ubwo Jenoside yakorewe abatutsi ibaye biturutse ku buyobozi bubi bwaranze repubulika ya mbere ni ya kabiri.
Nyuma yo kubona ibyabaye mu Rwanda Patrice Travoada yahamagariye imiryango mpuzamahanga kwirinda uburangare bushobora kubaho jenocide ikongera kubaho ahandi.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru