Yanditswe Apr, 04 2016 12:37 PM | 2,568 Views
Ministre w'intebe yavuze ko inyigo yakozwe mu mwaka w'2015 yagaragaje ko u Rwanda rwagabanya amafranga rutanga rutumiza ibikorerwa hanze nyamara rufite ubushobozi bwo kubikorera mu Rwanda. Kuva mu 2010 kugera muri 2015 kandi ibitumizwa hanze byazamukaga ku gipimo cya 18% buri mwaka.
Mu gihe nk'icyo kandi inganda zazamutse ku gipimo cya 7% ku mwaka, naho abakozi 524 babarizwa mu nganda 100 barahugurwa.
Yongeyeho ko inganda z'imyenda, impu n'izibikomokaho ari zo zatangije iterambere ry'inganda mu bihugu bimwe na bimwe byakataje mu iterambere.
Akaba ari yo mpamvu Leta yafashe ingamba zirimo korohereza abakora imyenda n'ibikomoka ku mpu kubona igishoro binyuze mu bigo by'imari n'ikigega BDF, kongerera ubushobozi inganda zikora imyenda no gufasha abakora ubudozi gukorera hamwe, kongera amahoro kuri caguwa z'imyenda n'ibikomoka ku mpu iva hanze, no kugabanyiriza amahoro impu n'ibyifashishwa mu kudoda imyenda bitumizwa hanze.
Ministre w'intebe
yavuze ko Leta igiye guhangana n'imbogamizi z'ubwikorezi bugihenze, umuriro
udahagije, ibikoresho by'ibanze biza bihenze, ikibazo cy'ibyo gupfunyikamo
ibicuruzwa, imicungire idahwitse ya zimwe mu nganda ndetse no guhindura
imyumvire y'abanyarwanda bakunda ibivuye hanze kurusha iby'imbere mu gihugu.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru