Yanditswe Jan, 13 2018 22:07 PM | 3,838 Views
Minisitiri wa Siporo n'umuco Uwacu Julienne, arizeza
ko gahunda y'intore mu biruhuko igihe gushyirwamo ingufu kuko ifasha mu kunoza
uburere bw'abana b'u Rwanda. Ibi yabitangaje ubwo yasozaga amasomo yahabwaga
urubyiruko n'abana bo mu mujyi wa Kigali bitabiriye iyi gahunda.
Mu gihe cy'ukwezi n'igice abana n'urubyiruko bagera ku 150 bo mu mujyi wa Kigali bahawe amasomo y'uburere mboneragihugu, bigishwa indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, kubyina kinyarwanda bahabwa n'ibiganiro bibakangurira gahunda za Leta.
Abitabiriye iyi gahunda baremeza ko ibyo bigishijwe byabongereye ubumenyi batakura mu mashuli asanzwe. Wibabara Deborah, watojwe yagize ati, "Icyo nungukiyemo nuko nabashije kubona bagenzi banjye tugafatanya kubyina kinyarwanda ibyo umwe atazi abandi bakabimwgisha none ubu dusoje tubizi''
Minisitiri wa Siporo n'umuco, Uwacu Julienne, yemera ko iyi gahunda ikwiye guhabwa imbaraga kuko ifite akamaro mu burere bw'abana b'u Rwanda. Ati, ''Turasanga umusaruro urimo ari uko ruba urubuga ababyeyi, abayobozi, abantu bakuru baganiriramo n'abana babatoza bwa burere tubashakamo kugira ngo turusheho gusigasira umuco kuko ari uruhererekane uko imyaka igenda ishira abakuru cyane bagenda basimburwa n'abato ntituzagire icyuho ngo hagire ibitakaramo hagati kuko tutagize umwanya wo kwicarana n'abana ngo tubatoze hakiri kare''
Usibye aba batorejwe kuri Site ya Stade Amahoro i Remera, iyi gahunda y'intore mu biruhuko irakomeje hirya no hino mu tugari ikazasorezwa mu karere ka Nyamasheke ku italiki 17 Mutarama 2018 ku rwego rw'igihugu.
Ababyeyi n’abarezi barasabwa gutoza abakiri bato umuco wo gusoma no kwandika nk'imwe mu n ...
Sep 09, 2019
Soma inkuru
Rayon Sports yiyongereye ku makipe nka Police FC, Etincelles FC, Kiyovu Sports, Gicumbi FC, Intare F ...
Jun 17, 2019
Soma inkuru
Ibihumbi byitabiriye isiganwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka Kigali International Pe ...
Jun 17, 2019
Soma inkuru
Kuri iki cyumweru Madame Jeannette KAGAME yifatanyije n'ibihumbi by'abitabiriye isiganwa m ...
Jun 17, 2019
Soma inkuru
Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange mu mujyi wa Kigali, batangiye kuzigendamo basoma ibitab ...
Feb 06, 2018
Soma inkuru
Ministiri wa siporo n'umuco Uwacu Julienne aratangaza ko ibikorwa byiza n'ishyaka ryo guko ...
Jan 25, 2018
Soma inkuru