Yanditswe Jan, 13 2018 22:07 PM | 4,116 Views
Minisitiri wa Siporo n'umuco Uwacu Julienne, arizeza
ko gahunda y'intore mu biruhuko igihe gushyirwamo ingufu kuko ifasha mu kunoza
uburere bw'abana b'u Rwanda. Ibi yabitangaje ubwo yasozaga amasomo yahabwaga
urubyiruko n'abana bo mu mujyi wa Kigali bitabiriye iyi gahunda.
Mu gihe cy'ukwezi n'igice abana n'urubyiruko bagera ku 150 bo mu mujyi wa Kigali bahawe amasomo y'uburere mboneragihugu, bigishwa indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, kubyina kinyarwanda bahabwa n'ibiganiro bibakangurira gahunda za Leta.
Abitabiriye iyi gahunda baremeza ko ibyo bigishijwe byabongereye ubumenyi batakura mu mashuli asanzwe. Wibabara Deborah, watojwe yagize ati, "Icyo nungukiyemo nuko nabashije kubona bagenzi banjye tugafatanya kubyina kinyarwanda ibyo umwe atazi abandi bakabimwgisha none ubu dusoje tubizi''
Minisitiri wa Siporo n'umuco, Uwacu Julienne, yemera ko iyi gahunda ikwiye guhabwa imbaraga kuko ifite akamaro mu burere bw'abana b'u Rwanda. Ati, ''Turasanga umusaruro urimo ari uko ruba urubuga ababyeyi, abayobozi, abantu bakuru baganiriramo n'abana babatoza bwa burere tubashakamo kugira ngo turusheho gusigasira umuco kuko ari uruhererekane uko imyaka igenda ishira abakuru cyane bagenda basimburwa n'abato ntituzagire icyuho ngo hagire ibitakaramo hagati kuko tutagize umwanya wo kwicarana n'abana ngo tubatoze hakiri kare''
Usibye aba batorejwe kuri Site ya Stade Amahoro i Remera, iyi gahunda y'intore mu biruhuko irakomeje hirya no hino mu tugari ikazasorezwa mu karere ka Nyamasheke ku italiki 17 Mutarama 2018 ku rwego rw'igihugu.
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
4 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru