Yanditswe Dec, 24 2017 16:16 PM | 5,460 Views
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga, ubutwererane n'umuryango w'afurika y'iburasirazuba aravuga ko u Rwanda rusoje umwaka ruhagaze neza mu rwego rw'ububanyi n'amahanga muri rusange, ibintu yemeza ko no mu mwaka utaha u Rwanda ruzakomeza gushimangira no gutezimbere umubano n’ibindi bihugu.
Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ko kuva uyu mwaka watangira, u Rwanda rwakoze
ibikorwa binyuranye biruhuza n'ibindi bihugu, birimo no kwakira inama
mpuzamahanga zinyuranye. Ku rundi ruhande ariko ibi byatumye u Rwanda rurushaho
kugirirwa ikizere cy’ubushobozi harimo no gusabwa gukora amavugurura muri
komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe.
Izi nshingano zahawe umukuru w’igihugu Paul Kagame, minisitiri Louise Mushikiwabo yemeza ko ari ikimenyetso cy’ikizere n'umubano mwiza rufitanye n'ibindi bihugu. Izi mpinduka kandi ngo zigamije kubaka Afurika yigenga mu rwego rw'ingengo y'imari.
Uyu mwaka kandi urangiye ubufaransa bumaze gutangaza ko buhagaritse burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana. Ministiri Mushikiwabo avuga ko ari intambwe nziza cyokora ngo ubufaransa nibukomeza intambara yo guhakana uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda narwo rwiteguye kuyirwana.
Kuva muri mutarama umwaka utaha, abaturage
b'ibihugu by'afurika bazajya basaba visa bageze ku mupaka, minisitiri
Mushikiwabo avuga ko ibi nta mpungenge bikwiye gutera kuko bizateza imbere
ubuhahirane.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru