AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ministre Kaboneka arakangurira amadini kugira uruhare mu iterambere ry'abaturage

Yanditswe Oct, 03 2016 15:44 PM | 2,108 Views



Ministiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka arasaba amadini n'amatorero yo mu Rwanda kugira uruhare mu guhindura imibereho y'abayoboke bayo, babageza ku mibereho myiza ndetse n'iterambere.

Ibi Ministiri Kaboneka yabivuze kuri uyu wa mbere mu Karere ka Bugesera, ubwo yafunguraga inama mpuzamahanga y'umuryango wa Gikristu United  Evangelical Mission, inama yitabiriwe n'intumwa zisaga 200 ziturutse mu bihugu  byo hirya no hino ku isi,

Ministiri w'ubutegetsi bw' igihugu Francis Kaboneka  yavuze ko amadini n'amatorero yo mu Rwanda yagize uruhare runini mu kugarura ubumwe bw'abanyarwanda ndetse n' agaciro igihugu cy'u Rwanda gifite kuri ubu.

Ministiri Kaboneka avuga ko amadini n'amatorero bigomba gushyira imbaraga mu guhindura imibereho y'abayoboke bayo.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 8 yakiriwe n'u Rwanda, bamwe mu baturuka mw' itorero ry' Abangilican ndetse n'iry'aba presbyterienne, amatorero uyu muryango ukoreramo, bavuga ko  wagiye ubafasha mu bikorwa binyuranye bigamije kuzamura imibereho y'abaturage.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage