Yanditswe Sep, 22 2021 17:47 PM | 24,483 Views
Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yahagarariye Perezida Kagame mu nama ngarukamwaka y’umuryango mpuzamahanga, Concordia uharanira iterambere ry’imibereho myiza.
Ubwo yegezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama,
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko ibibazo byugarije Afurika muri iki
gihe, bisaba imyumvire mishya kubera ibibazo byatewe na Covid 19, bisaba ingufu mu iterambere ry’inganda n’ibikorwaremezo.
Yagize ati “Ibibazo Afurika ihanganye na byo muri iki gihe birasaba imyumvire mishya. Iki cyorezo cya Covid 19 cyagaragaje ko Afurika ikeneye kwigira biruseho mu gushyiraho ingamba zihamye mu rwego rw’inganda n’ibikorwa remezo. Mu ibi biganiro ndashaka kubasangiza amasomo u Rwanda rwakuye mu kwigira mu rwego rw’inganda n’ibikorwaremezo.”
“Ni amasomo twakubira mu bintu 3 by’ingenzi aribyo kongerera ubushobozi urwego rw’abikorera rukaba ku isonga mu iterambere ry’ubukungu ku buryo burambye, guteza imbere ibyo guhanga udushya n’ikoranabuhanga kimwe no kurushaho gushyigikira impinduka mu bijyanye n’inganda n’ibindi bikorwa twahisemo.’’
Minisitiri w’intebe yanabwiye abitabiriye iyi nama ko mu Rwanda havuguruwe itegeko rituma habaho imikoranire myiza hagati ya Leta n’abikorera, hagamijwe korohereza ishoramari.
“Mu mwaka wa 2016, guverinoma y’u Rwanda yavuguruye itegeko rigena imikoranire ya Leta n‘abikorera. Ubu ni bumwe mu buryo bugena igenzurwa ndetse n’imyubakire y’iyo mikoranire hagamijwe kubaka imikoranire isobanutse, inyuze mu mucyo kandi yorohereza abashoramari. Imikoranire myiza hagati ya Leta n’abikorera twabigize ishingiro ry’ahazaza h’ubukungu bw’u Rwanda.”
“Ubu u Rwanda rurimo kubaka ikoranabuhanga riruhuza n’isi mu bijyanye n’iterambere ry’ubucuruzi, leta y’u Rwanda kandi yubatse ibyambu bifasha mu bwikorezi bw’Ibicuruzwa.”
Yavuze ko iki cyambu cyatangijwe mu kwakira 2019, kuri ubu kikaba gikora ndetse hari n’imirimo yo kucyagura.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru