AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ministeri y'ubuzima yatangije uburyo bushya bwo kwipimisha Sida nta muganga

Yanditswe Dec, 01 2017 23:06 PM | 6,544 Views



Madame wa Perezida wa Republika Jeannette Kagame aravuga ko abantu bagomba gushyira hamwe mu kurwanya icyorezo cya SIDA ku buryo bitarenze umwaka wa 2030 cyaba cyararanduwe. Ibi bikubiye mu butumwa yatanze ubwo u Rwanda rwifatanyije n'isi yose mu kurwanya icyorezo cya SIDA, aho minisiteri y'ubuzima yanatangije uburyo bushya bwo kwipima Virus itera Sida hatagombye kwitabaza abaganga.

Mu butumwa madame wa Perezida wa Republika Jeannette Kagame yatanze abunyujije ku rukuta rwa twitter yagize ati: ”Ntidushobora gucika intege, ntituzacogora. Twese dushyize hamwe dushobora gutsinda ibibazo by’ubuzima n'iterambere bikibangamiye ibihugu byacu, umugabane wacu ndete n’ahandi.“

Ubukangurambaga bwagiye bukorwa mu kurwanya Sida, ni kimwe mu byatumye umubare w’abandura Virus itera SIDA utiyongera mu Rwanda. Umuryango Imbuto Foundation, ni umwe mu yagize uruhare mu gukangurira urubyiruko kwirinda iki cyorezo ndetse ukomeza gutanga ubufasha butandukanye ku banduye. Kuri iyi tariki ya mbere Ukuboza, hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Twipimishe SIDA, k'uyifite gutangira no kuguma ku miti, ni ubuzima burambye".

Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda yatangije uburyo bushya umuntu ashobora kwipima virus itera Sida hatagombye kwitabaza abaganga. Iyo asanze yaranduye atangira kujya kwa muganga gufata imiti igabanya ubukana. Minisitiri w'ubuzima Dr.Diane Gashumba avuga ko iyi gahunda izatuma abantu benshi bamenya uko bahagaze.

Ubushakashatsi bw'ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda bugaragaza ko kuva mu myaka 10 ishize u Rwanda rwakomeje gushyira imbaraga mu kurwanya icyorezo cya Sida, aho imibare igaragaza ko abafite virus itera Sida ari 3% gusa. Ubwandu bushya nabwo bukaba bwaragabanutse ku kigero cya 50%. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira