AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ministeri y'ingabo y'u Rwanda yakiriye itsinda ry'ingabo riturutse mu Bushinwa

Yanditswe Jun, 04 2018 21:05 PM | 141,357 Views



Mu rwego rwo gukomeza ubufatanye n'umubano mwiza hagati ya Minisiteri y'Ingabo z'Ubushinwa hamwe na Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda, kuri uyu wa Mbere itsinda ry'abasirikare bakuru b'igihugu cy'Ubushinwa bayobowe na Jenerali Majoro Zhang Yingli  basuye icyicaro gikuru cya Minisiteri y'Ingabo z'U Rwanda.

Ibiganiro bagiranye byibanze ku mubano mwiza n'ubufatanye mu bya gisirikare bikomeje kuranga ibihugu byombi.

Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda Gen. James Kabarebe, yavuze ko U Rwanda n'Ubushinwa bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ko uru ruzinduko ari umwanya wo kuganira uburyo bwo gukomeza ubu bufatanye mu bya gisirikare. 

Ingabo z'U Rwanda n'iz' Ubushinwa bafatanya mu bijyanye no gutoza abasirikare, hamwe n'ibikoresho.

Jenerali Majoro Zhang Yingli  yashimiye U Rwanda imbaraga rukomeje gushyira mu gushyigikira amahoro n'umutekano muri Afurika, akaba yashimangiye ko Igihugu cy'Ubushinwa nacyo gishyigikiye ibyo bikorwa. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage