AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Minisitre w'intebe Ngirente yasabye abashinzwe uburezi gusura ibigo by'amashuli

Yanditswe Feb, 11 2018 22:18 PM | 5,574 Views



Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente arasaba abashinzwe uburezi mu nzego z'ibanze gusura no gukorana bya hafi n'ibigo by'amashuli kugira ngo ibibazo bihari bibangamira ireme ry'uburezi bijye bimenyekana bishakirwa umuti, dore ko harimo n'ibidasaba amikoro ahambaye.

Mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry'uburezi mu Rwanda, Minisitiri w'intebe ni bwo yagaragaje ko hakiri bimwe mu bibazo bibangamiye ireme ry'uburezi kandi bidasaba ubushobozi bwinshi, nk'isuku nke, imirere mibi, asaba inzego bireba kubikemura mu maguru mashya. Yagize ati, 'Hari izindi ngero kandi z'abadacunga neza amafaranga aba agamije gufasha abana kubona ifunguro ugasanga abana bashobora kwirirwa batabonye ifunguro nyamara bidaturutse ku bukene bw'ikigo cy'ishuri ahubwo biturutse ku micungire mibi. ibyo bikaba biri mu byo dukwiye kwamagana kuko nk'uko twese tubizi umwana utabonye ifunguro rihagije ntabwo twamusaba kwiga ngo atsinde kandi tuba twangiza n'urubyiruko rwacu. Hari n'isuku idahagije ikigaragara hamwe mu mashuri, ari mu byumba by' amashuri, ari ku mubiri w' abana bajya ku ishuri badakarabye, no kuba abana badatunganya aho bakinira.''

Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente, asaba kandi ko abashinzwe uburezi mu nzego z'ibanze bajya bakorana bya hafi n'ibigo bibarizwa aho bayobora. Ati "ndagirango nsabe nkomeje ko umuntu wese ushinzwe uburezi mu murenge agomba kujya asura mu buryo buhoraho amashuri ashinzwe kandi agatanga raporo mu buryo buhoraho ukuntu yasanze ikigo cy’amashuri gihagaze, byaba biteye isoni kubona umuntu ushinzwe uburezi mu murenge amara ukwezi atarasura amashuri ashinzwe."

Gusa Mwenedata Olivier, umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Kimihurura, mu karere ka Gasabo, avuga ko akenshi kudasura ibigo by'amashuli biri mu ifasi yabo biterwa no kubura uburyo ku mirenge imwe n'imwe: Yagize ati, 'Usanga kugera ku bigo by'amashuri akenshi biragorana kubera urugendo kuva ku murenge ugera ku mashuri hari nk'aho ushobora gutegesha 1500Frw kuri moto kugirango ugereyo, urumva niba ugiye kugenzura ikigo cy'ishuli moto kugirango igutegereze nk'amasaha 5 ngira ngo urumva amafranga wakwishyura, nabyo bishobora kuba imbogamizi. Aho ni mu mugi wa Kigali. Bagenzi bacu bo mu ntara, urumva dufashe urugero muri Gasabo, mu mirenge yo mu cyaro biragoye kugerayo. Noneho ibaze mu ntara, hari nk'imirenge ifashe nk'icyari komini ya kera.''

Amafaranga y'inyoroshyangendo aba bakozi bakoresha ni asanzwe ahabwa abakozi b'imirenge muri rusange, angana na 30,000 buri kwezi.

Abo bakozi bakaba bifuza ko leta yabafasha kubona uko bakora ingendo zabo mu kazi nubwo byaba binyuze mu nguzanyo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura