AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisitiri wa Commonwealth asanga gukorana ari ingenzi mu guhangana na COVID19 n’imihindagurikire y’ikirere

Yanditswe May, 01 2021 18:21 PM | 95,469 Views



Abakurikirira hafi imyiteguro y’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth basanga iyi nama izabera mu Rwanda ikwiye kuba ikimenyetso cy’ubufatanye bukenewe kugira ngo isi irenge ingorane ziriho muri iki gihe.

Harabura ukwezi kumwe n’ibyumweru bitatu ngo u Rwanda rwakire inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, inama izwi nka CHOGM mu magambo ahinnye y’ icyongereza.

Hirya no hino mu Rwanda imyiteguro y’iyi nama irarimbanyije,ibizakenerwa mu kwakira abazayitabira bikomeje gutegurwa  ndetse ahazatangirwa ibiganiro bitandukanye ho hamaze gutegurwa. Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, Tariq Ahmad asanga n’ubwo isi yose icyugarijwe n’icyorezo cya Covid19 bitabuza iyi nama kuba.

Mu kiganiro yahaye RBA yagize ati “Ndizera ko uko tugenda dusatira ukwezi kwa gatandatu tuzakomeza gukorana n’abanyamuryango ba commonwealth, n’u Bwongereza k’igihugu kiyoboye muri iki gihe, n’u Rwanda ruzakira inama ya CHOGM, n’umunyamabanga mukuru n’itsinda bakorana ku buryo inama izaba mu mutekano no mu ituze. Muri rusange abantu bazi ibyo bagomba kwitwararika mu ngendo, bazi ibizamini bagomba gukorerwa, bazi ibyo bagomba kwitondera iyo bafashe indege bajya mu kindi gihugu, kubahiriza amategeko n’amabwiriza ajyanye na covid19 ntekereza ko abantu bamaze kumenyera kubaho muri ubwo buryo guhera umwaka ushize.”

Inama ya CHOGM igiye guterana mu gihe hari bimwe mu bihugu bigize Commonwealth by'umwihariko ibyo muri Afurika bikigowe no kubona inkingo zihagije za Covid 19. Impuguke muri politiki mpuzamahanga Alexis Nizeyimana asanga inama ya CHOGM ikwiye no kuba umwanya wo kongera kureba uko Afurika yashyigikirwa nyabyo mu rugamba rwo guhangana na Covid 19.

Ati “iyo urebye covax hari n’ibihugu byayinjiyemo kandi biri muri commonwealth nka Canada ariko byaciye inyuma byikorera nyine nk’ibihugu bikize. Aha hakwiye kuvamo ijwi rimwe ryumvisha abantu ko wirengagije umugabane wa Afurika ukibwira ko urimo kurwanya covid waba wibeshye. Icya mbere uyu mugabane utuwe n’abantu benshi cyane kandi ni isoko ry’ibi bihugu byinshi byikubiye inkingo. Ibitahashora ibyo bikora biza kuhakura ibyo bikoresha mu nganda. Niba rero abantu bahurira ku isoko umwe akaba akingiye undi adakingiye bizagira ingaruka ariko bikwiye no kuza muri za ndangagaciro za commonwealth twavugaga z’ubuzima busangiwe n’uburenganzira bwa muntu. Bakwiye kumva ko n’abantu batuye muri Afurika bafite uburenganzira bwo kubona inkingo.”

Guhangana n’ingaruka za Covid 19 kimwe n’ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ikirere ni bimwe mu bibazo by’ingutu byugarije abatuye isi muri iki gihe.

Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, Tariq Ahmadavuga ko kurenga izi ngorane bishoboka ariko bikaba hari icyo bisaba ibihugu bihuriye muri commonwealth.

Ati “Ingorane ebyiri zikomeye dufite, mu rwego rw’ubuzima zerekeye icyorezo cya Covid19 n’imihindagurikire y’ ikirere. Ibi byombi ikintu bihuriyeho ni uko twabasha guhangana na byo gusa igihe twaba dufatanyije kandi commonwealth ibifitemo uruhare rukomeye. Cyaba igihugu gito kitaratera imbere cyangwa se igihugu cyateye imbere uko byagenda kose imihindagurikire y’ikirere kimwe na covid19 nta mupaka bigira, ni yo mpamvu dukeneye ibikorwa bihuriweho.”

Mu ruhando mpuzamhanaga umugabane wa Afurika ufite umwihariko wo kugira umubare munini w’abakiri bato ariko ukaba ugifite ibibazo bikomeye by’ubukungu n’imibereho myiza. Kuri Alexis Nizeyimana ngo Commonwealth ikwiye gutuma Afurika irushaho kugira ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.

Ati “Na commonwealth ubwayo iryo jambo rivuze ubukungu cyangwa ubuzima bwiza busangiwe. Aho rero ni ho hakwiye gucibwa umurongo. Icyambere ni uko ibihugu bya Afurika bikwiye guhabwa agaciro. Iki cyorezo icyo cyatweretse ni uko igihugu kimwe kidashobora kwihaza mu cyorezo nk’iki ngiki. Gukorana ku bihugu bya Afurika ntibikwiye kuba gusa ku guhurira mu miryango ahubwo bikwiye bikwiye no guhuza mu mirongo izamura ubukungu n’ubumenyi. Nabonye umugabane wa Afurika waratangiye kwiga uko wakora urukingo hakenewe ko ibihugu bishyigikirwa muri uyu murongo wo kwishakamo ibisubizo bikoranye kurusha uko kimwe kirwanaho, ni byo buri gihugu kikagira umurongo wacyo ariko bikagira n’aho bihurira.”

Kuvugurura ibikorwaremezo bitandukanye, kongera ubwiza n’isuku mu Mujyi wa Kigali ni bimwe mu bikomeje kwitabwaho kugira ngo abazitabira inama ya CHOGM bazakiranwe urugwiro kandi bagubwe neza mu Rwanda.



Jean Damascene MANISHIMWE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage