Yanditswe Mar, 18 2023 21:26 PM | 44,514 Views
Minisitiri
w’Umutekano mu Bwongereza Suella Braverman uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi
ibiri mu Rwanda, aravuga ko u Rwanda ari igihugu kimaze gutera imbere mu rwego
rw’ikoranabuhanga no gusigasira ibidukikije.
Ibi yabitangarije i Kigali nyuma yo gusura imishinga itandukanye y’iterambere.
Mu masaha ashyira saa moya za mu gitondo nibwo Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.
Aherekejwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye yasuye u rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, maze asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, yunamira abishwe bazira uko bavutse ndetse ashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250.
Mu rwego rwo kumenya iterambere ry’u Rwanda n’uko rwiteguye kuba rwakwakira abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko, Minisitiri Suella Braverman yasuye ibikorwa bitandukanye.
Ibi birimo umudugudu ugizwe n’inzu ziciriritse n’izabifite zirimo kubakwa Nyarugenge mu Murenge wa Kigali i Karama ahazwi nka Norvege.
Ni umudugudu ufite umwihariko wo kuba inzu ziwugize zubakishijwe ibikoresho byakozwe mu buryo bwo kurengera ibidukikije.
Uyu mushinga wo kubaka izi nzu ziciriritse umaze gutanga akazi ku bakozi 725 muri bo 38% ni abagore n’abakobwa, bikaba biteganyijwe ko mu cyiciro cya 2 n’icya 3 abaturage 1550 aribo bazahabwa akazi muri uyu mushinga.
Aha harimo abahuguwe muri ubu bwubatsi bugezweho bahabwa n’akazi.
Ni umushinga uzarangira utwaye miriyoni 100 z’amadorari urimo gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’abikorera, umushinga AHDI na Leta y’u Rwanda.
Muri gahunda yo gusura ibikorwa bitandukanye mu Rwanda kandi Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza Suella Braverman, yanasuye ikigo cy’ikoranabuhanga cya Norrsken cyubatse mu mujyi wa Kigali.
Ni ikigo gifasha urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabunanga, igashyigikirwa hagamijwe kuzana impinduka mu iterambere ry’abaturage.
Kwizera John Patrick
Kubura abashoramari banini byadindije umushinga wa Gira Iwawe - BRD
3 hours
Soma inkuru
Rusizi: Kuba drone zitahagera bidindiza serivisi z'ubuzima n'ubworozi
Jun 08, 2023
Soma inkuru
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru