Yanditswe Mar, 18 2023 21:26 PM | 44,871 Views
Minisitiri
w’Umutekano mu Bwongereza Suella Braverman uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi
ibiri mu Rwanda, aravuga ko u Rwanda ari igihugu kimaze gutera imbere mu rwego
rw’ikoranabuhanga no gusigasira ibidukikije.
Ibi yabitangarije i Kigali nyuma yo gusura imishinga itandukanye y’iterambere.
Mu masaha ashyira saa moya za mu gitondo nibwo Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.
Aherekejwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye yasuye u rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, maze asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, yunamira abishwe bazira uko bavutse ndetse ashyira indabo ku mva rusange ishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250.
Mu rwego rwo kumenya iterambere ry’u Rwanda n’uko rwiteguye kuba rwakwakira abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko, Minisitiri Suella Braverman yasuye ibikorwa bitandukanye.
Ibi birimo umudugudu ugizwe n’inzu ziciriritse n’izabifite zirimo kubakwa Nyarugenge mu Murenge wa Kigali i Karama ahazwi nka Norvege.
Ni umudugudu ufite umwihariko wo kuba inzu ziwugize zubakishijwe ibikoresho byakozwe mu buryo bwo kurengera ibidukikije.
Uyu mushinga wo kubaka izi nzu ziciriritse umaze gutanga akazi ku bakozi 725 muri bo 38% ni abagore n’abakobwa, bikaba biteganyijwe ko mu cyiciro cya 2 n’icya 3 abaturage 1550 aribo bazahabwa akazi muri uyu mushinga.
Aha harimo abahuguwe muri ubu bwubatsi bugezweho bahabwa n’akazi.
Ni umushinga uzarangira utwaye miriyoni 100 z’amadorari urimo gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’abikorera, umushinga AHDI na Leta y’u Rwanda.
Muri gahunda yo gusura ibikorwa bitandukanye mu Rwanda kandi Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza Suella Braverman, yanasuye ikigo cy’ikoranabuhanga cya Norrsken cyubatse mu mujyi wa Kigali.
Ni ikigo gifasha urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabunanga, igashyigikirwa hagamijwe kuzana impinduka mu iterambere ry’abaturage.
Kwizera John Patrick
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru