AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe yerekanye ibyakozwe mu kurengera urusobe rw'ibinyabuzima

Yanditswe Sep, 10 2019 08:20 AM | 23,099 Views



Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente asanga urusobe rw’ibinyabuzima muri  Afurika ari umurage abayituye bakwiye kubungabunga kuko ngo witaweho uko bikwiye waba n’imbarutso y’iterambere ry’ubukungu. Ibi yabigarutseho atangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga ku rusobe rw’ibinyabuzima ibera i Kigali.

Abitabiriye iyi nama mpuzamahanga ni abikorera, abakorera imiryango mpuzamahanga n’inzego za Leta bose bafite aho bahurira no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima. Baraganira ku ishoramari muri uru rwego kugira ngo rurusheho kuba isoko y’ubukungu.

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente wayitangije ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere, yagaragaje ko kuva muri 2005 u Rwanda, rumaze gushora imari ibarirwa muri miliyari 4 z'amafaranga y'u Rwanda mu mishinga isaga 600 yo guteza imbere abaturiye za pariki.

Yagaragaje kandi ko mu ngamba zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima harimo gukumira abazica bakazicuruza kandi bitemewe n’amategeko, hakiyongeraho kugarura izitari zikiboneka muri  za pariki z’u Rwanda.

Yagize ati “Inkura z’umukara zagaruwe muri Pariki y’Igihugu y'Akagera mu mwaka wa 2017 nyuma y’imyaka 10 nta n’imwe ihari. Amasezerano y’imyaka myinshi y’ubufatanye n’ikigo cya European Association of Zoos & Aquaria yatumye muri Kamena uyu mwaka twakira inkura z’umukara 5 ndetse tukaba duteganya no kwakira izindi mu minsi iri imbere. Kuva muri 2015 intare zo muri Afurika zahizwe hafi yo kuzitsemba burundu mu myaka ya za 1990, na zo twarazigaruye harimo n’ebyiri twakiriye muri 2017 ziyongera mu moko menshi y’inyamaswa zikomeje kwiyongera no kororoka.   Ibyo byose bikaba ari umusaruro w’imbaraga twashyize mu kurwanya ubucuruzi butemewe, kurinda no kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima dufatanyije n’inzobere muri byo.”

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, na we witabiriye iyi nama, yagaragaje imihindagurikire y’ikirere nk’imwe mu ngaruka z’iyangirika ry’ urusobe rw’ibinyabuzima, cyakora yishimira ko kuba AfUrika ivuga rumwe kuri iyi ngingo ari intambwe.

Yagize ati “Ku nshuro ya mbere mu mateka y’Umuryango wa AU, twashoboye kuvuga mu ijwi rimwe tugaragariza Isi aho Afurika ihagaze mu bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, dushimangira ubushake bwacu bwo gufatanya n’abandi bagasobanukirwa ko n'ubwo Afurika ariyo ifite uruhare ruto mu kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima, ni yo ihura n’ingaruka nyinshi zikomoka kuri icyo kibazo. Iyo twangije ibidukikije ntabwo dukwiye guterwa impungenge n’iyangirika ry’Isi kuko ni twebwe ubwacu ikiremwamuntu tuhababarira cyane.”

Aha ni ho Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yahereye, asaba ko ibihugu bya Afurika byakwita kurushaho ku rusobe rw’ibinyabuzima kuko ari isoko y’ubukungu n’ubuzima bwiza.

Yagize ati “Icyo tumaze kubona ni uko ubufatanye ari urufunguzo rw’umusaruro ushimishije twagezeho mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, tugera ku bukerarugendo burambye, u Rwanda n’abanyarwanda  babona inyungu mu bukungu. Munyemerere nanjye nunge mu ry’abandi, nsabe ko hafatwa ingamba zo kurengera no kwita ku mutungo kamere n’umurage wa Afrika, ariko kandi unakoreshwe mu iterambere rirambye ry’ubukungu bugirira akamaro abanyafurika.”

Iyi nama y'iminsi 2 yatangiye ku cyumweru yateguwe na Kaminuza Nyafrika mu by'imiyoborere, ALU, Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB) n'abandi bafatanyabikorwa nka kimwe mu bikorwa biherekeza umuhango wo kwita izina abana b'ingagi ku nshuro ya 15.

                   Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, na we witabiriye iyi nama

                                                                    Bamwe mu bitabiriye iyi nama

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura