AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe yashoje ukwezi kwahariwe iterambere ry'umugore

Yanditswe Mar, 30 2019 13:07 PM | 3,124 Views



Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard NGIRENTE asanga uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo n'abagore buzakomeza kuba inkingi ya mwamba kugirango u Rwanda rugere ku cyerekezo rwihaye.

Ubwo yasozaga ukwezi kwahariwe iterambere ry'umugore ku rwego rw'igihugu, Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yongeye gushimangira ubushake bwa Guverinoma y'u Rwanda mu kurushaho kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo n'abagore mu nzego zose, nk'uko  igihugu cyahisemo Politiki n'iterambere ritagira n'umwe riheza. Aha yashimangiye ko igihugu kitagera ku ntego zacyo ngo kibashe kurandura bimwe mu bibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda n'iterambere ryawo muri rusange abagabo n'abagore batabigizemo uruhare.


Muri uyu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe iterambere ry'umugore, byagaragajwe ko kubahiriza ihame ry'uburinganire hagati y'abagabo n'abagore bikomeje gutera intambwe ko kandi umusaruro ugaragara.

Nko mu rwego rw'imiyoborere, hashimwe ko imibare y'abari mu nzego zifata ibyemezo nka guverinoma ari 50% naho mu nteko ishinga amategeko ikaba irenga 60%, gusa ngo hakaba hakigaragara icyuho mu nzego z'ibanze n'iz'abikorera.


Mu bukungu, abari muri uyu muhango bishimiye ko umubare w'abagore bakora n'ibigo by'imari ugeze kuri 63%, mu gihe 24% by'ubutaka bufitwe n'abagore naho 58.3% bukaba bufite n'imiryango y'abashakanye, ni ukuvuga umugabo n'umugore. Mu bijyanye n'imirimo, mu buhinzi abagore bihariye 39.5%, mu nganda bakaba 18.8%, muri serivisi ni 41.7% mu gihe mu bwubatsi ari 14.6%. Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Solina Nyirahabimana, avuga icyumweru cyahariwe umugore gisize hari byinshi bikozwe.

Ukwezi kwahariwe iterambere ry'umugore gusojwe nyuma yaho tariki 8 Werurwe hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umugore, ku rwego rw'igihugu ukaba warizihirijwe mu karere ka Nyamasheke ku nsanganyamatsiko igira iti:"Dufatane urunana, abagabo n'abagore, twubake umuryango utekanye".



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage