AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe yasabye abanyarwanda kwirinda politiki y'urwango

Yanditswe Jun, 30 2022 19:35 PM | 62,121 Views



Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard NGIRENTE yasabye abanyarwanda kwirinda politiki mbi bakunga ubumwe mu kubaka igihugu cyabo.

Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 abari abakozi ba Minisiteri y'Ubutabera, iy'Ibikorwaremezo, MINITRANSCO na MINITRAPE bishwe muri  Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku  mugoroba wo kuri uyu wa  Kane, ku  biro bya  Minisitiri w’Intebe habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenonoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. 

Iki gikorwa cyitabiriwe n’ abakozi mubiro bya Minisitiri w’Intebe, abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera, abakozi ba Minisiteri y’Ibikorwaremezo ndetse n’abakozi ba Komisiyo ishinzwe kuvugurura amategeko- Rwanda law reform Commission.

Iki gikorwa kandi cyabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga ruri mu Karere ka Gasabo, aho abakozi ba Minisiteri y'ibikorwaremezo bashyize indabo ku mva iri muri urwo rwibutso rushyinguwemo abagera ku bihumbi 37,762.

Umwe mubaharokokeye Eric Mwiseneza wari ufite imyaka 14 icyo gihe, avuga ko mu bahaguye hari bamwe barokotse bakaba baranashibutse gusa hakaba n'imiryango yazimye burundu bitewe n'uko abagize iyo miryango bishwe bose.

Hanazirikanywe abagize imiryango yazimye burundu, dore ko Akarere ka Gasabo ari  kamwe mu turere dufite umubare w'imiryango myinshi yazimye ku miryango igera ku bihumbi 15,593 yabaruwe mu gihugu hose yazimiye burundu ikaba yarigizwe n’abantu ibihumbi 68,871.

Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko hari ijambo ryavugwaga n'abanyepolitike babi ryicaga ariko hakaba n'ijambo rihumuriza ryavugwaga n'Ingabo z'Inkotanyi.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard NGIRENTE yasabye abantu kwibuka biyubaka kandi baniyemeza kwitandukanya na politike mbi ahubwo bakita kuri ejo heza habategereje.

Nyuma y’imyaka 28 Jenoside ihagaritswe, igipimo cy’ubwiyunge mu Rwanda - (Reconcilliation barometer) cya 2020 kigaragaza ko ubwiyunge bugeze ku gipimo cya 94.7% kivuye kuri 92.5% muri 2015, bigaragaza izamuka rya 2.2%.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage