Yanditswe Aug, 02 2019 13:27 PM | 8,698 Views
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wifatanyije n’abitabiriye umuhango wo kwizihiza umuganura i Nyanza mu majyepfo y’Igihugu yasabye Abanyarwanda muri rusange kurushaho gukora cyane kugira ngo ubukungu bw’Igihugu burusheho kuzamuka.
Kuri Stade y’Akarere ka Nyanza ni ho imbaga y’abanyarwanda yahazindukiye kuri uyu wa Gatanu bizihiza umunsi w’umuganura waranzwe n’ibirori byiganjemo iby’umuco nyarwanda nk’imbyino, imikino n’ibindi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ari kumwe n’abandi bayobozi bahaye abana amata nk’ikimenyetso cy’ubuyobozi bwiza ndetse n’icya kibyeyi.
Hashimiwe kandi uturere twabaye indashyikirwa mu kugera ku musaruro ushimishije binajyanye n’igisobanuro nyacyo cy’umuganura cyo kwishimira umusaruro uba waragezweho.
Akarere ka Nyagatare kahize utundi ku musaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi na ho Rwamagana ihiga utundi turere ku musaruro ukomoka ku mitangire myiza ya serivisi.
Akarere ka Gasabo kashimiwe umusaruro ukomoka ku nganda na ho Rubavu ihinga utundi ku musaruro ukomoka ku bucuruzi.
Muri uyu muhango kandi hashimiwe imiryango itatu, yaganujwe ihabwa inka isabwa kuzaganuza abandi mu gihe izi nka zizaba zororotse.
Dr Edouard Ngirente yasobanuye umuganura nk’umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kureba ibyagezweho aha aratanga urugero rw’ibyagezweho mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi nk’urwego rutunze umubare munini w’Abanyarwanda.
Minisitiri w’intebe kandi agaragaza ko umuganura ari n’umwanya wo kureba imbere no gukora cyane mu kuzamura ubukungu bw’umuturage ku giti cye n’ubw’igihugu muri rusange aha araha ubutumwa abakiri bato.
Umunsi w’umuganura kuri iyi nshuro ufite insanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.
Uretse mu Rwanda n’Abanyarwanda batuye mu mahanga mu bihe bitandukanye bafata umwanya bakizihiza uyu munsi bishimira ibyo bagezeho ndetse n’uruhare rwabo ku iterambre ry’Igihugu.
Paul RUTIKANGA
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru