AGEZWEHO

  • Kayondo ukekwaho uruhare muri Jenoside yatawe muri yombi n’u Bufaransa – Soma inkuru...
  • Kigali: Ahimurwa abaturage kubera amanegeka hateganyirijwe gukorerwa iki? – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe yakiriye umuyobozi mukuru w'ikigo Dogus group

Yanditswe Sep, 13 2022 19:53 PM | 146,145 Views



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w'Intebe, Dr Édouard Ngirente yakiriye umuyobozi mukuru w'ikigo mpuzamahanga cy'ubucuruzi, Dogus group cyo muri Turukiya ariwe, Ferit Şahenk bagirana ibiganiro byagarutse ku bushake bw'ubuyobozi bw'iyi sosiyete ku gushora imari mu Rwanda.

Ni inshuro ya 3 Ferit Şahenk asuye u Rwanda, avuga ko ibiganiro yagiranye na Minisitiri w'Intebe byibanze ku bijyanye n'ishoramari ikigo abereye umuyobozi gishaka gushora imari mu Rwanda.

Umuyobozi wa Dogus group avuga ko ikubitiro bazahera mu bukerarugendo bubaka Hotel igezweho mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Claire Akamanzi avuga ko kuba abashoramari nk'aba bakomeye ku rwego rw'isi bagaragaza ubushake bwo gushora imari mu Rwanda ari ikimenyetso kiza ku ishoramari mu gihugu.

Dogus group yatangiye ibikorwa byayo mu mwaka wa 1951, gifite company zigera kuri 300 zikora mu bukerarugendo, ubwubatsi, iby'ingufu n'itangazamakuru.

Ubu Company za Dogus Group zikorera mu bihugu 29 hirya no hino ku isi, ubushize ubwo umuyobozi w'iki kigo yasuraga u Rwanda bikaba byari mu gihe cy'inama y'abakuru b'ibihugu na za guverinoma biri mu muryango wa Commonwealth. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF