Yanditswe Jul, 21 2021 17:15 PM | 23,315 Views
Minisitiri w'Intebe Dr
Edouard Ngirente arahamagarira abayobozi b'imijyi kurushaho gufatanya no
guhindura imipaka ishingiro ry'ubucuruzi hagati y'ibihugu n'abaturage babyo.
Yabitangaje kuri uyu munsi wa gatatu w'inama y'ihuriro ry'imijyi ikoresha igifaransa.
Iterambere ry'ubuhahirane hagati y'ibihugu by' Afurika ryakunze kubangamirwa n'imipaka yashyizweho mu gihe cy'ubukoloni kandi nyamara abatuye ibyo bihugu basangiye byinshi.
Mu nama y'abayobozi b'imijyi ikoresha igifaransa bari i Kigali, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko ku bantu bashaka gutera imbere imipaka ikwiye guhinduka ikiraro kibahuza aho kubatanya.
Yagize ati “Ubuhahirane bwambukiranya imipaka bufite uruhare runini mu gukuraho inzitizi mu bukungu bw'imijyi yacu. Kubera iyo mpamvu kugira ibikorwa remezo byambukiranya imipaka bigezweho ni ingenzi cyane mu kugabanya ikiguzi cy'ubucuruzi no kwihutisha ubuhahirane. Ndashishikariza imijyi ikoresha igifaransa iteraniye hano kimwe n'abagize sosiyete sivile kurushaho gushyigikira ibikorwa bizamura ubufatanye, imibanire myiza n' ikoranabuhanga mu mijyi yacu.”
Kuri iyi ngingo y'ubufatanye umuyobozi w'ihuriro ry'imijyi ikoresha igifaransa akaba n'umuyobozi w'umujyi wa Paris Anne Hidalgo yavuze ko iyi mijyi ikwiye kumva ko ifitanye isano irenze ururimi rw'igifaransa.
Ati “Iri huriro ry'imijyi ikoresha igifaransa ni umwanya wo kugaruka ku mateka, ku mateka y' u Rwanda n'u Bufaransa, amateka y'u Rwanda na francophonie. Francophonie nubwo ari umuryango uhujwe n'ururimi unahujwe cyane cyane n'indangagaciro zishyira imbere ubufatanye n'ubuvandimwe.”
Muri iyi nama Umunyarwandakazi Lydie Hakizimana ni we watoranyijwe nk'umugore w'umwaka mu ihuriro ry'imijyi ikoresha igifaransa aho yashimiwe by’umwihariko umuhate yagize mu guteza imbere uburezi no gufasha mu kurwanya icyorezo cya covid19.
Yagaragaje ugukorera hamwe nka kimwe mu bisubizo byatuma iyi mijyi itera imbere.
Yagize ati “Kugira ngo tubashe kurenga imbogamizi zitwugarije nk'abatuye isi tugomba gukorera hamwe. Ubufatanye hagati y'imijyi, sosiyete sivile n'abikorera ni ingenzi cyane. Binyuze muri iki gihembo twerekanye ko ubufatanye hagati y'abikorera n'umujyi bushoboka kandi butanga umusaruro tukaba duhamagarira buri wese gushyira ingufu muri uru rwego bagakorana n'imijyi n'uturere kugirango dukemure ibibazo mu miryango yacu.”
Bamwe mu bitabiriye iyi nama y'i Kigali bagaragaje ko kuza mu Rwanda bigiye kubafasha kurenga zimwe mu ngorane bahuraga na zo iwabo.
Mawugnon Christian HOUETCHENOU wo muri Benin yagize ati “Uburyo igihugu kitwaye nyuma ya jenoside ni ibintu bidasanzwe, uburyo muyobowe na Perezida Paul Kagame afatanyije n'abandi mwabashije kurenga amateka mabi mukarenagamira ahazaza mwubaka igihugu gikomeye kandi cyunze ubumwe nta we uhejwe.”
Na ho umunya Niger Aboubakar EL HADJ MAMADOU ABBA ati “Twafashijwe cyane n'ubunararibonye bw'u Rwanda kongera kwiyubaka nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndakeka ko ibyo twabwiwe bizafasha Niger ishakisha uko yakwimakaza ubufatanye n'imibanire myiza.”
Nyuma y'ibiganiro bitandukany abitabiriye inama y'imijyi ikoresha igifaransa basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gusozi basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda kugeza kuri jenoside. Basuye kandi n'ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside iri ku Kimihurura ahari ingoro y’inteko ishinga amategeko.
Jean Damascene MANISHIMWE
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru