Minisitiri w’Intebe yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ya Concordia

AGEZWEHO

  • U Rwanda na Israel mi masezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye – Soma inkuru...
  • Ikawa y'u Rwanda, imbere mu gihugu inyobwa ku gipimo cya 3% gusa – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe yagejeje ijambo ku bitabiriye inama ya Concordia

Yanditswe Nov, 17 2020 21:39 PM
71,210 Views



Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yabwiye abitabiriye inama y’umuryango CONCORDIA uharanira iterambere ry’imibereho myiza ku rwego mpuzamahanga, ko u Rwanda rwubakiye ku nkingi eshatu z’ingenzi mu guhangana n’ingaruka za covid-19. Izo nkingi ngo ni ubudatezuka,ubufatanye ndetse no guhanga ibishya.

Minisitiri w’intebe yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda  ifite intego  y’ibanze yo kurushaho guteza imbere ishoramari mu rwego rw’inganda haba mu rwego rw’ibikenewe imbere mu gihugu n’ibyoherezwa hanze.

Nyuma yo kugaragaza ko urwego rw’abikorera rufite uruhare rukomeye guhangana n’icyorezo cya covid 19 no kuzahura ubukungu by’umwihariko,Minisitiri w’intebe Ngirente Edouard, yagaragaje amahirwe atandukanye ari mu gushora imari mu Rwanda mu nzego zirimo ibikorwa remezo ,ubuhinzi n’Ikoranabuhanga mu rwego by’imari.

Ishami ry’umuryango Concordia muri Afrika ryatangijwe mu nama y’uyu muryango ya 2018 mu rwego kwihutisha,kuzamura,no guteza imbere ubufatanye bw’inzego zitandukanye hagamijwe guteza imbere imibereho y’abatuye Afurika.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yatangije ku mugaragaro kubaka ibyumba by&#

Prime Minister Ngirente meets farmers, educators in Kamonyi district

Minisitiri w’Intebe arasaba buri rugo gutera nibura ibiti 3 by’imbut

Bakiranye na yombi icyemezo cyo gutanga buruse hadashingiwe ku byiciro by'u

U Rwanda rwatangiye gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi

Minisitiri w'Intebe yaganiriye n'uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda