AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe w'u Rwanda asanga Afurika hari byinshi yakwigira ku Buhinde

Yanditswe Aug, 06 2019 08:56 AM | 4,277 Views



Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente asanga umugabane wa Afrika ufite byinshi wakwigira ku gihugu cy’u Buhinde mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Yabivugiye i Kigali ubwo yatangizaga ku magaragaro inama y’iminsi ibiri yiga ku kwihutisha ingamba z’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika ku bufatanye n’igihugu cy’u Buhinde.

Abitabiriye iyi nama babarirwa muri 500 baturutse mu bihugu binyuranye bya Afrika, bafite aho bahurira no guteza imbere ikoranabuhanga bakaba bari kumwe n’abaturutse mu bigo by’ikoranabuhanga byo mu Buhinde.

Ashingiye ku  ntera iki gihugu cy’u Buhinde kimaze kugeraho mu  rwego rw’ikoranabuhanga Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente agaragaza ko umugabane wa Afurika ukwiye kukigiraho ibirebana no guhanga udushya n’ingamba zigamije kuzamura umubare w’Abanyafurika bakoresha interineti.

Yagize ati “U Buhinde ni kimwe mu bihugu by'ikitegererezo mu buryo ikoranabuhanga ryateje imbere hafi buri rwego rw'ubukungu bwabo n'imibereho y'abaturage babo. Iri huriro rero ni amahirwe yo gufata isomo rikwiye muri urwo rugendo n’inarariboinye ryabo, ariko kandi ari na ko ibigo by'Abahinde na byo bivana kandi byigira ku bunararibonye bwa Afurika.”

Ubuhahirane hagati y’u Buhinde n’umugabane w’Afurika mu mwaka wa 2001 bwari kuri miliyari 7 na Miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika, ariko yageze kuri miliyari 60 mu mwaka wa 2018.

Uhagarariye igihugu cy’u Buhinde mu Rwanda, Shri Oscar Kerketta, ashingiye ku mibanire n’ubuhahirane hagati y’izi mpande zombie, asanga hari ikizere ko gushyigikira n’ingamba z’ikoranabuhanga byashoboka kandi vuba.

Ati “Hari uburyo bwagutse bw'ubwuzuzanye mu rwego rw'ikoranabuhanga hagati y'Afurika n'u Buhinde. Ubwo bwuzuzanye bugomba kuba ubuharanira inyungu magirirane ku mpande zombi. Umugabane wa Afurika  ukomeje kwihuta cyane mu ikoranabuhanga, mu ngeri nyinshi haba mu miyoborere, serivisi zitandukanye, izitangirwa kuri telefoni zigendanwa, mu gukora porogaramu za mudasobwa. Rero aka kaba agace gategurirwamo abarimu b'ikoranabuhanga. Usibye u Rwanda, turangamiye gufasha no gukorana n'ibindi bihugu byitabiriye iyi nama, ku ngamba zo guteza imbere ikoranabuhaga tugendeye ku bisubizo u Buhinde bwagezeho muri uru rwego.”

Mu kiganiro cyavugaga ku ngamba zikwiye gushyirwaho ku mugabane wa Afurika ngo ikoranabuhanga rishinge imizi hose, Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga muri Zimbabwe, Kazembe Kazembe, yavuze ko gukorera hamwe nk’umugabane no guhanga udushya tuzira imipaka ar iyo nzira rukumbi ikwiye.

Ati “Ndizera ko dukwiye gukuraho imipaka. Tugomba gukorana nk'umuryango umwe. Nk'Afurika imwe idafite imbibi. Niba dushaka gutera imbere nk'u Buhinde cyangwa u Bushinwa, niba dushaka kugira ibigo by’ubucuruzi byacu nk’icya Alibaba, tugomba kureba Afurika nk'umudugudu umwe utagira imipaka. Gusa ikibazo na none gihari, turacyafite ibyuho binini mu rwego rw'ibikorwaremezo.”


Inama yiga ku kwihutusha ingamba z’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika iwuhuza n’igihugu cy’u Buhinde ni ubwa mbere ibereye mu Rwanda, ariko ni ku nshuro ya gatatu ibereye kuri uyu mugabane nyuma ya Kenya na Nigeria.

Kugeza magingo aya Abanyafurika bakoresha interineti y’umuyoboro mugari wa broadband, bari munsi ya 30%. Ariko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, uburere n’umuco UNESCO) yerekana ko mu myaka 19 ishize abakoresha interineti muri rusange ubu basaga miliyoni 526, bavuye kuri miliyoni 4,5 mu mwaka wa 2000.

Eugene UWIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura