AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe asanga urubyiruko rwa Afurika rukwiye gukundishwa ubuhinzi

Yanditswe Aug, 07 2019 09:10 AM | 8,873 Views



Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente arasaba abitabiriye inama y'iminsi ibiri ku kwihaza mu biribwa muri Afurika kwirinda ko imyanzuro bahafatiye ko iguma mu magambo gusa ahubwo ishyirwe mu bikorwa kugira ngo ikibazo cy'inzara yazahaje umubare munini wabatuye uyu mugabane kibonerwe umuti urambye.

Ikibazo cy'inzara ku batuye Afurika no gushakisha umuti wacyo, inama y'iminsi 2 ishojwe abasaga 250 baturutse hirya no hino ku isi biyemeje gushyira imbaraga zabo hamwe kugira ngo uyu mugabane ubone ibiribwa bihagije.

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr Edouard Ngirente avuga ko urubyiruko rugize 60% by'abaturage ba Afurika bagomba gukundishwa ubuhinzi nkuko mu Rwanda byatangiye kumera.

Ati “Mu myaka 15 ishize ntiwashoboraga kubona umu engeniyeri muto ajya gukora ubuhinzi ariko ubu dufite umubare munini wabo kandi barishimye ko barimo gukorera amafaranga. Ariko byasabye ko tubanza kubereka ko ubu ari ubucuruzi bwiza mu Rwanda none ubu dufite abasaga 600 baba engeniyeri bakiri bato mu makoperative y'ubuhinzi ndetse nta nubwo barimo gusaba akazi ahubwo barimo kwihangira imirimo ubwabo.”


Olusegun Obasanjo wigeze kuyobora igihugu cya Nigeria mu myaka isaga 12 ishize asanga hagomba kuba ubufatanye hagati y'abashakashatsi, abahinzi n'abaguzi.

Minisitiri w'Intebe w'U Rwanda yifuje ko ibyahavugiwe byazashyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi Mukuru w'Ungirije w'Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubuhinzi n'ibiribwa ku isi Maria Helena Semedo arishimira ibyavuye muri iyi nama y'iminsi 2 yaberaga i Kgali.

Muri Afurika 30% by'abana barangwingiye bitewe n'ikibazo cy'imirire mibi. 2.3% by'ingengo y'imari muri Afurika ni yo ishyirwa mu buhinzi gusa, ndetse ibiribwa byangirika igihe cyo gusarura bigera kuri tone miliyoni  buri mwaka ni ukuvuga ko bingana n’asaga miliyoni 100 z'amadorali.

Uyu mugabane ukaba utakaza miliyoni 670 z'amadorali buri mwaka bitewe n'ubumara bwa Afflotoxin bwinjira mu myaka igihe cyo gusarura.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #