AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe asanga kwita ku myuga n'ubumenyingiro byarwanya ubushomeri

Yanditswe Aug, 27 2019 20:36 PM | 7,795 Views



Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente, arasaba ibihugu bya Afurika ndetse n'inzego z'abikorera gushora imari mu bijyanye no guteza imbere imyuga n'ubumenyingiro hagamijwe kugabanya ubushomeri mu rubyiruko ndetse no kubaka ubukungu butajegajega bushingiye ku bumenyi.

Abitabiriye inama mpuzamahanga y’ishyirahamwe ry’amashuri makuru na za Kaminuza zigisha imyuga n’ubumenyingiro bagaragaza ko kugeza ubu hakiri zimwe mu mbogamizi zikibangamiye iterambere ry’imyuga n’ubumenyingiro muri Afrika, by’umwihariko mu bihugu bikoresha icyongereza biri mu muryango Commonwealth. 

Mu mbogamizi bavuga harimo kudaha agaciro ubumenyi ngiro haba ku rwego rwa za leta ndetse n’ababyeyi badashishikariza abana babo kuba babyiga mu mashuri makuru na za kaminuza, hamwe n'ishoramari ridahagije muri urwo rwego. 

Dr Edwin Tarno, Umuyobozi w'ikigo Rift Valley TTI  muri Kenya yagize ati ''Imyuga n'ubumenyingiro byakunze kurangwa n'isura mbi kuva kera cyane cyane mu barangiza amashuri yisumbuye, icyo cyakomeje kuba ikibazo gikomeye ku mbyumvire y'ababyeyi bigatuma badafasha abana kujya muri ayo mashuri; ikindi kibazo ni uko za guverinoma muri Afurika na zo ntizikomeza guha agaciro imyuga n'ubumenyi ngiro aho inkunga zakabaye zigenerwa ayo mashuri zishyira mu mashuri yandi abanza na za kaminuza gusa aho ay'imyuga n'ubumenyingiro asa nayashyizwe ku ruhande, ku bw'ibyo nkabona ko ari ibibazo tugomba gukemura nka za leta.''


Dr James Gashumba, Umuyobozi w'Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro mu Rwanda yavuze ko urubyiruko ari ngombwa ko rwitabira imyuga n'ubumenyingiro.

Yagize ati "Turacyafite urugendo rurerure...Ni ikintu dushaka gushyiramo imbaraga nyinshi cyane nka leta natwe abigisha kugira ngo urubyiruko rwinshi rujye mu myuga bige atari bya bindi gusa byo kwandika ku gipapuro ariko banakora.''


Umunyamabanga Mukuru w'ishyirahamwe ry’amashuri makuru na za kaminuza zigisha imyuga n’ubumenyingiro mu bihugu bya Afurika biri muri Commonwealth, Jahou S. Faal kimwe na Minisitiri w'Urubyiruko mu Rwanda Rosemary Mbabazi, bahuriza ku kuba hakenewe ubufatanye bw'ibihugu mu guteza imbere imyuga n'ubumenyi ngiro kugira ngo bihe amahirwe urubyiruko yo guhuza ibyo bize n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

Jahou yagize ati ''Twamaze kubona ko ibigo n'ibihugu biri muri iri shyirahamwe barimo barakora ibintu mu buryo butandukanye kandi buri wese ku giti cye, turareba uburyo twashyirahamwe imbaraga tukaba twasaranganya neza ibikoresho ndetse n'inkunga zihari n'uburyo twakemura ikibazo cy'urubyiruko rufite ubumenyi ariko bakaba banabona n'imirimo.''

Minisitiri w'intebe Dr Edouard Ngirente, we asanga kugira ngo ibihugu bya Afurika bigere ku ntego y'ubukungu butajegajega bushingiye ku bumenyi bigomba gushora imari mu kwigisha imyuga n'ubumenyingiro kuko kuri ubu ikibazo cy’ubushomeri ari kimwe mu bihangayikishije leta nyinshi.

Yagize ati ''Nkuko twese tubizi, ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiriko gikomeza kwiyongera muri Afurika, kiza mu bya mbere bireba guverinoma nyinshi muri Afurika. Umubare munini w'abanyafurika bakiri bato bava mu mashuri muri mwaka [Rimwe na rimwe badafite ubumenyi bukenewe] kandi bashaka akazi. uru rubyiruko rukwiye gushishikarizwa kurangiza amashuri kugira ngo babe babasha guhangana ku isoko ry'umurimo no kubasha kwihangira imirimo ubwabo. Ikindi...Ibihugu by'Afurika bigomba gushora imari mu kwigisha abaturage babyo bakiri bato ndetse no kubahangira  imirimo  ijyanye n'ubumenyi bahawe.''

Leta y'u Rwanda igaragaza ko muri Gahunda y'Igihugu yo kwihutisha Iterambere kuva mu mwaka wa 2017-2024, ifite gahunda yo kongera umubare w'abanyeshuri bagana mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro bakagera kuri 60% mu mwaka wa 2024 bavuye ku kigero cya 31.1% bariho mu mwaka wa 2017, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'abize imyuga n'ubumenyi ngiro ukiri muto ku isoko ry'umurimo kandi bikazagerwaho ku bufatanye n'urwego rw'abikorera. 


Bienvenue Redemptus 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura