AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yatangije ku mugaragaro kubaka ibyumba by'amashuri ibihumbi 22

Yanditswe Jun, 20 2020 17:49 PM | 56,547 Views



Guverinoma y'u Rwanda irizeza Abanyarwanda ko ishyize imbaraga nyinshi mu kubaka ibyumba by'amashuri mu rwego rwo gukemura ibibazo birimo ubucucike bw'abana mu mashuri ndetse n'ikibazo cy'abagikora ingendo ndende bajya ku ishuri. 

Ibi byatangajwe Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente, ubwo kuri uyu wa Gatandatu  yari mu Karere ka Nyagatare muri gahunda yo  gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka ibyumba by'amashuri bisaga ibihumbi 22 bizubakwa hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ni we watangirije ku mugaragaro iki gikorwa mu Karere ka Nyagatare by’umwihariko mu Murenge wa Tabagwe ku ishuri ribanza rya Kabirizi, ariko no mu tundi turere twose tw’igihugu iki gikorwa na ho cyatangijwe. 

Ibyumba by’amashuri ibihumbi ma kumyabiri na bibiri magana atanu na bitanu (22 505) ni byo bikenewe kugira ngo hakemurwe ikibazo by’ubucucike mu mashuri, ndetse n’icya bamwe mu bana bagikora ingendo ndende bajya ku kwiga.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga  ko Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbaraga zidasanzwe mu gukemura burundu kandi mu gihe gito ibibazo byose bikibangamiye imyigire y’abana bikagira n’igaruka ku ireme ry’uburezi, binyuze mu muvuduko wo  kubaka ibi byumba by’amashuri ubundi byagombaga gutwara imyaka ibiri.

Yagize ati "Iyo gahunda yo kubaka amashuri icyarimwe kandi menshi, abanza n'ayisumbuye irasubiza ibibazo byinshi bishingiye ku ireme ry'uburezi ariko iby'ingenzi navuga ni bitatu: icya mbere ni ukugabanya umubare w'abana biga mu ishuri rimwe kugira ngo ishuri ryigemo bakeya  bashobora kwigishwa mwarimo agashobora kubacunga neza no kubakurikirana. Ibyo ari byo twita kugabanya ubucucike mu mashuri. Ikibazo cya kabiri dusubiza ni ukugabanya ingendo ndende abana bakora bajya mu mashuri. Icya gatatu ni ukorohereza mwarimu wigisha. Nk'uko mubizi, umwarimu wigisha abana 100 mu ishuri rimwe biramugora kurusha uwigisha 50 cyangwa 40. Muri iyi gahunda yo kubaka amashuri dutekereza ko irangira vuba mu mezi atarenze atatu tkubaka amashuri arenze ibihumbi 10. Guverinoma y'u Rwanda yabishyizemo imbaraga nyinshi cyane kandi inzego zose turafatanyije."

Akarere ka Nyagatare ni ko Karere kazubakwamo ibyumba by’amashuri byinshi mu gihugu hose, aho biteganyijwe ko hazubakwa ibigera ku 1 240. Bishingiye ku miterere yako ndetse no kuba ari ko Karere kanini mu Rwanda kandi kanatuwe cyane, ni nako kagaragaramo ku buryo bw’umwihariko ibibazo by’ubucucike bw’abanyeshuri ndetse n’ikibazo cy’abana bagikora ingendo ndende bajya kwiga. 

Bamwe mu batuye aka karere bagaragaza ko bene ibi bibazo bigira ingaruka zikomeye ku myigire y’abana babo.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abana barenga miliyoni ebyiri n’igice biga mu mashuri abanza, ndetse n’abasaga ibihumbi 600 biga mu mashuri yisumbuye. Icyumba kimwe cy’ishuri mu bigera ku bihumbi 22 505 bizubakwa hirya no hino mu gihugu cyagenewe intebe 23 kikazigirwamo n’abanyeshuri 46. 

Muri iyi gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri, Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu gihugu hose hazubakwamo amashuri 81 y’imyuga yiyongera ku yari asanzwe, nkuko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi.

Minisitiri w'Intebe yagize ati "Ubu rero muri iyi gahunda yo kubaka amashuri, turubaka amashuri 81 y'imyuga yiyongera ku yandi yari asanzwe ku buryo ahantu hari hasanzwe ishuri ryiga imyaka 12 twongeraho imyuga umwana urangije imyaka 9 akaba yakomereza imyuga aho ngaho cyangwa akaba yakwiga ibindi bisanzwe, akaba afite amahitamo."

Uretse ibi byumba by’amashuri, mu gihugu hose hazanubakwa ubwiherero bugera ku bihumbi 31 932. Leta y’u Rwanda ivuga ko hakenewe uruhare rukomeye rw’abaturage n’izindi nzego mu kwesa uyu muhigo. Minisiteri y’Uburezi yo ivuga ko ubu bwiyongere bw’ibyumba by’amashuri buzatuma n’umubare w’abarimu nawo wiyongera, aho kuva mu kwezi kwa Cyenda  ubwo amashuri  azaba asubukuwe, hazakenerwa abarimu abagera ku bihumbi 29 biyongera ku bari basanzwe. 

Valens  NIYONKURU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #