Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yakiriye umuyobozi mukuru w'ikigo cya Africa 50

AGEZWEHO

  • Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara – Soma inkuru...

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yakiriye umuyobozi mukuru w'ikigo cya Africa 50

Yanditswe Dec, 17 2021 19:06 PM | 95,000 Views



Minisitiri w'Intebe, Dr.Edouard Ngirente yakiriye umuyobozi mukuru w'ikigo cya Africa 50, Alain Ebobisse ibiganiro byabo byibanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa Kigali Innovation City, witezweho kuba igicumbi cy’ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Iki kigo cyatangiye gushyira mu bikorwa umushinga wo gushora imari itandukanye ariko yibanda ku ikoranabuhanga, ubumenyi no guhanga ibishya ku buso bungana na hegitari 61 buri mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo cya Africa50, Alain Ebobisse avuga ko iki kigo kirimo gushyira mu bikorwa ibikubiye mu cyerekezo cy’iterambere igihugu gifite.

Yagize ati "Mu Rwanda twishimira kuba dushyigikira uyu mushinga w’ingenzi cyane kuri iki gihugu, umushinga witwa Kigali Innovation City, turimo kuwushyira mu bikorwa leta y’u Rwanda ihagarariwe na RDB na Minisiteri y’ikoranabuhanga, ni umushinga ugeze aheza.Turifuza ko inyubako za mbere z’uyu mushinga zizatangira kuzamurwa vuba cyane mu mezi make ari imbere kuko tubona ko ari umushinga mwiza. Ni mu cyerekezo gikomeye cya  Perezida Kagame tukaba turimo kubishyira mu bikorwa mu buryo bufatika aho ushobora kureba inyubako, mu micungire y’ibindi bikorwa biwushamikiyeho bizatuma habaho ihangwa ry’udushya aha mu Rwanda ndetse bikazatuma habaho kongera ibikorwa byo kohereza hanze ikoranabuhanga ry’iki gihugu."

Ku ikubitiro Kaminuza 2 arizo Carnegie Mellon University na African Leadership University zikaba zaramaze kugera muri iki cyanya, aharimo gushyirwa mu bikorwa uyu mushinga wa Kigali Innovation City.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr.Ndagijimana Uzziel avuga ko uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuihanga.

"Muzi iriya Kaminuza ya Carnegie Mellon University itanga amasomo mu bijyanye n’ikoranabuhanga ku rwego rwo hejuru hakaba hariyongereyeho iriya ya African Leadership University, hari n’ibindi bigo byacu bigiye kuhakorera by’icyitegererezo, ibijyanye n’imiti, ibijyanye n’ikoresho byo kwa muganga. Ariko hari n’ibindi bikorwa bigiye gutangira, igishushanyo mbonera cyose cyaho hantu cyararangiye ubu turi mu cyiciro cyo gushora imari nyirizina ku bikorwa bisigaye harimo kwihutisha ibikorwa remezo, gutangira inyubako ariko noneho no gukurura n’abandi bashoramari nabo batangira ibikorwa byabo kuko hazaba hamaze gutunganywa."

Dr.Ndagijimana kandi avuga ko uyu mushinga ari kimwe mu byitezweho kuzamura ubukungu bw’igihugu, biciye mu guteza imbere ikoranabuhanga.

"Nk’uko mubizi leta y’u Rwanda ishyinze imbaraga nyinshi mu bijyanye n’ikoranabuhanga nka kimwe mu bizashyigikira iterambere ry’igihugu mu myaka iri imbere, hagiye kuba rero ihuriro ry’ubuhanga, ubumenyi mu ikoranabuhanga ariko n’irindi shoramari bifitanye isano kikaba ari cyo gikorwa kigiye kuhaba kandi kikaba kibangikanye n’icyanya cy'inganda cya Masoro kimaze kugeramo inganda nyinshi."

Uyu mushinga wa Kigali Innovation City uzashorwamo miliyoni 400 z’amadorari ni ukuvuga abarirwa muri miliyari 400 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Gusa uyu mushinga uzagenda ushyirwa mu bikorwa mu byiciro ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bandukanye.


Kwizera John Patrick




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muri Nyagatare hatashywe ibikorwaremezo bifite agaciro karenga miliyoni 80 Frw

Perezida Kagame yageneye inkunga abaturage basenyewe n’ibiza muri Gisagara

GAERG yagaragaje ko abanyamakuru ari abantu b’ingenzi bafasha mu guhanga n

U Rwanda rwashimye umubano warwo n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi

Perezida Kagame yasabye abakora mu butabera kutarebera akarengane

Amb Peter Vrooman yasezeye kuri Perezida Kagame