Yanditswe Oct, 11 2021 19:56 PM | 34,427 Views
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragarije abitabiriye inama
y’ikigo cy’imicungire y’ubukungu n’imari muri Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo,
MEFMI ko hari icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 5.1%
uyu mwaka, ndetse mu 2022 bukaba bwasubiye ku 8% bwahozeho mbere ya Covid19.
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko ubukungu bw’ibihugu byinshi ku isi harimo n’ibya Afurika bwashegeshwe na Covid19.
Yagize ati “Nk’uko twese tubizi ibipimo by’umwenda kuri uyu mugabane byarazamutse biva kuri 60% ubariye umwenda ku musaruro mbumbe bigera kuri 70-75% mu gihe cy’icyorezo mu 2020. Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara umwenda wa leta wazamutseho 6% mu 2020. Kwishyura inyungu z’izi nguzanyo byageze kuri 20% by’amafaranga ava mu misoro ndetse mu bihugu bimwe birenga 1/3 cy’ibyo byinjiza. Mu bihe biri imbere Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara izakenera Miliyari 425 z’amadolari ya Amerika hagati ya 2021-2025.”
“Ibi bituma ibi bihugu bikomererwa ndetse bikanahendwa no gushyiraho uburyo bushingiye ku ngengo y’imari bwafasha guhangana na Covid-19.”
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko n’ubwo mu buryo bwagutse ubukungu bwahungabanye, ubwo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara uyu mwaka buzazamuka kuri 3.4%, mu gihe bwari bwagabanutse kuri -1.9% munsi ya zeru.
Avuga ku Rwanda, Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko ubukungu bwarwo bwasubiye inyuma kubera Covid19, nyamara bwari bumaze imyaka ibarirwa muri 20 buzamuka ku gipimo cy’8% ndetse n’9.5% mu 2019.
Yavuze ko hari ingamba u Rwanda rwafashe zo guhangana n’ingaruka za Covid-19, harimo gukingira abaturage uko inkingo zagiye ziboneka:
Ati “Uko inkingo za Covid19 zagiye ziboneka, u Rwanda rwabashije gukingira 21% by’abaturage bacu bafite kuva ku myaka 18 kandi gukingira birakomeje. Icyo byatanze ni uko ingamba zikaze zo gukumira Covid19 mu buryo bwose zizakomeza koroshywa, n’ibikorwa by’ubukungu bigenda bisubukurwa. Uyu mwaka turateganya ko ubukungu bw’u Rwanda buzazahuka ku gipimo cya 5.1%, kandi bwitezweho ko mu 2023 buzasubira ku bwiyongere bw’8% bwariho mbere y’icyorezo.”
Ikigo MEFMI cyateguye iyi nama gihuriweho n’ibihugu 14 byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo birimo Angola, Botswana, u Burundi, Kenya, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, u Rwanda, Swaziland, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru