AGEZWEHO

  • Minisitiri Musabyimana yijeje ubuvugizi mu ikorwa ry'umuhanda Bugarama-Bweyeye – Soma inkuru...
  • Rusizi: Abarokotse Jenoside bagaragaje ko nta Mututsi wari wemerewe guhinga umuceri mu Bugarama – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko imibereho ya mwarimu ikomeje kwitabwaho

Yanditswe Jul, 22 2021 10:20 AM | 48,287 Views



Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ibikorwa birebana no guteza imbere amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro ku rwego rw'amashuri yisumbuye TVET, ndetse n'amashuri y'ubumenyi ngiro ku rwego rwa Kaminuza.

Yatangaje ko leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo imyigishirize y'imyuga n'ubumenyi ngiro bigere ku ntego u Rwanda rwihaye muri gahunda yo kwihutisha iterambere.

Dr Ngirente yabanje kugaragariza abagize Inteko Ishinga Amategeko gahunda yo kuteza imbere uburezi muri rusange, no kuzamura imibereho y'abarimu.

Yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko guhera mu 2019, abarimu bongererwa 10% y'umushahara wabo buri mwaka kandi abana biga ibijyanye n'inderabarezi, bahabwa umwihariko wo kutishyura amafaranga y'ishuri bakanahabwa inguzanyo itishyurwa ku rwego rwa za Kaminuza.

Mu guteza imbere uburezi, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente  yavuze ko muri uyu mwaka, hubatswe ibyumba by'amashuri 24,505 mu rwego rwo kugabanya ingendo ndende, abana bakoraga bajya kwiga no kugabanya ubucucike mu mashuri.

Yagize ati "Ntabwo dushaka ko umwana wize imyuga ashobora kurangiza afite ipfunwe yibaza ko ibyo yize atabyumva. Ibijyanye n'ibikoresho Leta izabishyira mu ngengo y'imari ibibishyurire ntihazagire ibigo byongera guca abanyeshuri amafaranga. Ikindi kibazo cyakunze kuvugwa abarimu bo mashuri y'ubumenyi ngiro bazajya bazamurwa mu ntera nk'abandi bose, ikindi ni icy'ibirarane, twarangije kubyishyura, ibisigaye twabishyize mu ngengo y'imari tumaze gutangira.''

Ku bijyanye no gutegura umwarimu n'ahazaza he, Ministiri w'Intebe yavuze ko havuguruwe integanyanyigisho y'amashuri nderabarezi kugira ngo abayarangijemo bazashobore kwigisha amashuri y'incuke n'abanza kandi bagire ubushobozi bwo gukomeza kwiga kaminuza, bikazatuma bagira ubumenyi bukenewe ku isoko ry'umurimo. 

Leta kandi ngo ibishyurira ½ cy’amafaranga y’ishuri ndetse ntibishyuzwe inguzanyo ya buruse baba bahawe.

Mu bibazo n'ibyifuzo byagarutsweho n'abadepite n'abasenateri bitabiriye iyi nteko rusange, ibyinshi byibanze ku bikoresho bigikenewe kugira ngo ayo mashuri arusheho gutanga umusaruro, kongerera ishyaka abahanga udushya no kuzamura mu ntera abarimu b'amashuri makuru y'imyuga n'ubumenyi ngiro.

Ku bipimo by'ingenzi bigaragaza uko amashuri y'ubumenyi ngiro ku rwego rw'ayisumbuye no ku rwego rwa Kaminuza ahagaze, Minisitiri w'Intebe yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda hari amashuri 365 abarirwamo abanyeshuri 97,440 n'abarimu 5,435, naho ku rwego rw'amashuri y'ubumenyi ngiro ku rwego rwa Kaminuza hakabarirwa amashuri 14.

Ku bijyanye no kwita ku banyeshuri, Minisitiri w'Intebe yavuze ko Leta izakomeza gushakira amashuri ibikoresho bihagije, kandi ngo abarimu bazakomeza gufatwa nk'abandi barimu kandi bahabwe ibirarane byabo nk'uko byatangiye gukorwa  guhera umwaka w'ingengo y'imari y'umwaka ushize.


John Bicamumpaka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu