Yanditswe Jun, 07 2022 17:36 PM | 114,737 Views
Minisitiri
w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye abaturiye Parike y'Igihugu y'Ibirunga
kuyibungabunga neza, kubera akamaro ifite ku gihugu n'Isi muri rusange
Ibi yabitangarije mu muhango wo gutaha ku mugaragara Ikigo cy'ubushakashatsi ku kubungabunga ingagi kizwi nka The Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund, giherereye i Kinigi mu karere ka Musanze.
Ni ikigo kigizwe n’inyubako zubatswe bya gihanga mu makoro y’ibirunga, zikikijwe n’ubusitani bugizwe n’ibyatsi ndetse n’ibiti bitandukanye, bituma aha hantu harushaho kuba nyaburanga.
Muri izi nyubako harimo ahagenewe laboratoire ikorerwamo ubushakashatsi ku Ngagi, isomero, ibyumba by’amashuri, Amacumbi, agace k’imurikabikorwa ku buzima bw’Ingagi zo mu misozi miremire ndetse n’amateka y'umushakashatsi w’Umunyamerika Dian Fossey wari warahawe izina rya Nyiramacibiri wari uzwiho gukunda Ingagi cyane.
Ellen DeGeneres avuga ko yakozwe ku mutima n'ibikorwa bya Diana Fossey Abanyarwanda bitaga Nyiramacibiri witaga cyane ku rusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko ingagi z'imusozi.
Iyi ngo niyo mpamvu yihaye intego yo gushyigikira uwo murage, afatanyije n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye bubaka iki kigo.
Umuyobozi wa RDB, Claire Akamanzi avuga ko iki kigo kizagira uruhare rufatika mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Minisitiri
w'Intebe, Dr Ngirente yashimiye byimazeyo Ellen DeGeneres n'abo
bafatanyije mu kubaka iki kigo, avuga ko ari umusanzu ukomeye ku gihugu
cyahisemo guteza imbere urusobe rw'ibinyabuzima.
Tariki ya 1 Gashyantare uyu mwaka nibwo Ikigo cy'ubushakashatsi ku rusobe rw'ibinyabuzima The Ellen DeGeneres Campus of the Diana Fossey Gorilla Fund cyatangiye kwakira abagisura ku mugaragaro.
Ni mu gihe imirimo yo kucyubaka yo
yatangiye muri Mutarama 2019, Cyuzuye gitwaye asaga miliyari 14 z'amafaranga
y'u Rwanda, amenshi kandi yinjiye mu mifuka y’Abanyarwanda bahawemo akazi,
abandi bagurirwa ibikoresho binyuranye by’ubwubatsi.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru