Yanditswe Oct, 13 2021 16:08 PM | 43,933 Views
Kuri
uyu wa Gatatu, Minisitiri w'Ingabo wungirije muri Malawi, Jeannette Sendeza yatangaje
ko gusura Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi n'Ishuri Rikuru rya Gisirikare
byose biherereye mu Karere ka Musanze, ari isomo rikomeye Igihugu cye kigiye ku iterembere ry'abaturage n'Igihugu muri
rusange Ingabo zibigizemo uruhare.
Muri uru ruzinduko rw’intumwa 9 zirimo n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Malawi, Gen Vincent Nundwe basuye Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi watujwemo imiryango 139, ibice byawo birimo Ikigo Nderabuzima cya Kinigi cyavuguruwe, aho abaturage batuye, Irerero ry'abana bato n'icyumba cy'ikoranabuhanga.
Ni igikorwa abatujwe muri uyu Mudugudu bavuga ko kibahesha agaciro kubera ubuyobozi bwiza bafite.
Izi ntumwa zanasuye kandi Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Rwanda Defence Command and Staff College ryatangijwe na Perezida wa Paul Kagame muri Nyakanga 2012.
Beretswe uburyo abanyeshuri biga n'uburyo babayeho bakaba bategurwa kuba ba Ofisiye bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru mu kuyobora abasirikare, ngo bahangane n'ibintu byose bihungabanya umutekano muri iki gihe.
Izi ntumwa zari kumwe n'iz'u Rwanda zari ziyobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco.
Uruzinduko rw'iminsi itanu izi ntumwa za Malawi zigirira mu Rwanda kuva ku cyumweru, ruje rukurikira urw'Intumwa z'u Rwanda zagiriye muri Malawi muri Nzeri uyu mwaka, aho ibihugu byombi bihamya ko bigamije gushimangira umubano n'ubufatanye burambye.
Uwimana Emmanuel
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru