AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Minisitiri w’Ingabo wa Centrafurika yavuze uko bakubise inshuro inyeshyamba zateye i Damara

Yanditswe Jan, 04 2021 09:01 AM | 141,814 Views



Minisitiri w'ingabo wa Centrafrika yasabye abaturage kwirinda ibihuha bakarushaho kugira icyizere Guverinoma kuko yiyemeje gukora ibishoboka byose ngo ibarindire umutekano.

Nyuma y'umunsi umwe ingabo za Leta zifatanyije n'iz'ibihugu byaje gutabara Centrafrika zikubise inshuro inyeshyamba zagabye ibitero mu mujyi wa Damara uherereye mu birometero 75 uvuye mu mujyi wa Bangui, Minisitiri w'ingabo w'iki gihugu Marie Noelle Koyala yatangaje ko kuri ubu aka gace gatekanye.

Yagize ati "Ku bijyanye n'imirwano  nababwira ko ingabo zacu zikubiswe ingabo mu bitugu n'ingabo z'ibihugu by'amahanga, zakubise inshuro umwanzi! Ni intsinzi y'ingabo zacu zifatanyije n'ingabo z'amahanga harimo n'u Rwanda rwabangukiye kudutabara kugira ngo bafashe igisirikare cyacu cyakomanyirijwe mu by'intwaro kugera ku nshingano ikomeye yo kurinda abaturage. Kuva ejo Damara ubu ni amahoro, kuva ejo nimugoroba abaturage bari bagarutse mu mirimo yabo, twabonye amashusho menshi abantu basubiye mu mirimo, Damara iratekanye!Ubuzima burakomeje i Damara."

Minisitiri Koyala wavuzeko iyi mirwano yaguyemo ingabo za Leta 2 n'inyeshyamba zirenga 10,yavuze ko hari abacanshuro bakomoka mu bihugu yirinze gutangaza abagaragaye muri iyo mirwano. Yahamagariye abanyacentrafrika kwirinda ibihuha.

Ati "Turakomeza gusaba Abanyacentrafrika gutuza, guverinoma ifatanyije b'ibihugu by'inshuti harimo na MINUSCA ifite izo nshingano. Inshingano za MINUSCA ni ukurinda abaturage ba Centrafrika. Abaturage nibababyaze umusaruro uyu mwaka mushya Imana yabarinze ikabagezamo, nibibereho ubuzima bwabo, igihe kizagera Guverinoma nitabigeraho abaturage bazamenye ko nta bushobozi bwo kubarinda dufite ariko ndatekereza ko ibyo bitazigera bibaho kuko turi Guverinoma ishoboye,dufite inshingano yo kurinda abaturage."

Kuva inyeshyamba ziyobowe n'uwigeze kuba Perezida wa Centrafrika Francois Bozizé zahagurukira kubirizamo amatora, mu duce dutandukanye by'umwihariko mu murwa Mukuru Bangui yakunze kumvikana ibihuha. Icyakora amatora n'iminsi mikuru birangiye ibintu bisa n'aho byagiye mu murongo mwiza n'ubwo hakiburawibazwa ku maherezo y'ibitero by'inyeshamba mu duce dutandukanye.

Minisitiri w'ingabo wa Centrafrika avuga ko umusanzu w'ibihugu by'inshuti n'ingabo z'Umuryango w'Abibimbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro MINUSCA utanga icyizere.

Yagize ati "Tuboneye ho umwanya wo gusaba MINUSCA iri hano ngo ikore inshingano zakabaye ari iz'Abanyacentrafrika kuko tutarashobora kubaka neza igisirikare cyacu ,ni ngombwa ko MINUSCA yinjiramo,nta makuru na make bakwiye gukerensa, nubabona amakuru nibayagenzure babe bashoboka no gukumira. "

Tariki 4 Mutarama nibwo hazatangazwa by'agateganyo ibyavuye mu matora, ingabo za Leta zunganiwe n'iz'amahanga ziri muri Centrafrika zikaba zarakajije umutekano by'umwihariko mu murwa Mukuru Bangui n'inkengero zawo.

Jean Pierre KAGABO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage