AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Minisitiri mushya w'Ubutabera Dr. Ugirashebuja yakoze ihererekanyabubasha na Johnston Busingye

Yanditswe Sep, 23 2021 15:46 PM | 34,200 Views



Mu gihe kuri uyu wa Kane habayeho ihererekanyabubasha hagati ya Minisitiri mushya w'Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja na Johnston Busingye wari Minisitiri wayo ucyuye igihe.

Hari abaturage bishimira ibimaze gukorwa muri urwo rwego rw'ubutabera, gusa bakifuza ko inzira yo kubona ubutabera yakomeza kugabanywa.

Hari abaturage bagaragaza ko intambwe imaze guterwa mu rwego rw'ubutabera ari intambwe ishimishije, gusa bakifuza ko Minisitiri mushya w'iyi minisiteri yakomeza guharanira ko inzira yo kubona ubutabera iba ngufi cyane.

Viateur Mbonezamihigo utuye muri Gasabo yagize ati “Urabona iyo umuntu yageze mu nzu y'ubutabera, aba yabonye umwanya wo kwisobanura ikibazo gihari ni ugutinda kubona umwanya wo kwisobanura ariko nabyo mbona biterwa nubwinshi bw'imfungwa niko mbibona.  Ingorane ni ugtinda kugerayo nta kindi.”

Mukamusoni Beata utuye muri Rulindo yagize ati “Mu rwego rw'ubutabera ni iby’uko bajya baca imanza zitabera. Ni icy’uko barenganura umuntu kuko iyo ukuri guhari biraboneka kandi abanyarwanda baca umugani ngo ukuri guca muziko ntigushya.”

Mu muhango wihererekanyabubasha wabaye hagati ya Minisitiri Mushya n'ucyuye igihe, Uwari Minisitiri w'iyi Minisiteri y'ubutabera ucyuye igihe Johnston Busingye, yavuye ko yashimishijwe n'amahirwe yagize yo gukorera igihugu cye yemeza ko cyavuye kure naho kigeze akaba ari ahantu hashimishije.

Avuga ko buri wese yazirikana aho igihugu kigana, gusa avuga ko hari ibigomba kongerwamo imbaraga.

“Dufite ibyaha by'inzaduka birushaho kuba byinshi, Polisi iba ihanganye nabyo, RIB ihanganye nabyo hari ibijya mu nkiko, ibyaha birimo ibiyobyabwenge, gushimita abantu n’ibindi bigenda bizamuka bikoresheje ikoranabuhanga ibyo byose dukeneye guhangana nabyo ntibizaturushe imbaraga.”

“Dufite ibyaha birebana na Jenoside birimo guhakana tugomba guhaguruka tugahangana nabyo, harimo gukurikirana abanyabyaha barimo abakoze Jenoside cyane cyane bari hanze y'u Rwanda, ibyo tugomba kubikomeza.”

Muri 2017 ubwo Johnston Busingye yari kuri uyu mwanya, Raporo ya World Economic Forum yashyize u Rwanda ku mwanya 23 ku isi mu gutanga ubutabera.

Minisitiri w'Ubutabera Dr. Emmanuel Ugirashebuja yishimiye kubakira kuri byinshi byagezweho avuga ko azakomereza kuri iyo ntambwe.

Ati “Ubundi akazi ka Minisiteri haba hari politike runaka abantu bakoreramo ubwo niwo murongo tuzakomezamo turebe ibisabwa ko twashyiramo izindi mbaraga, turebe ko twakomeza tukajya muri politike nziza yashyizweho kuri Minisiteri y'Ubutabera.”

Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel w’imyaka 45, asimbuye Johnston Busingye wayoboye iyi Minisiteri  mu gihe cy’imyaka 8, akaba yarahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Bwongereza.


Bosco Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize