Yanditswe Nov, 24 2020 14:17 PM
66,013 Views
Minisitiri muri Perezidansi Uwizeye Judith yakiriye irage rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakorewe n'Umukecuru w'Intwaza Nyirangoragoza Marianne rigizwe n'ubutaka ndetse y'inzu biherereye mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke,uyu mukecuru akaba yarahisemo kubimuraga ngo amwiture ineza yose yamugiriye mbere y'uko yitaba Imana.
Muri Jenoside yakorerwe Abatutsi, Nyirangoragoza Marianne yari afite abana 10,umunani baricwa babicana n'umugabo we.
Yahise ahungira mu muryango we utarahigwaga,biba guhungira ubwayi mu kigunda kuko yagezeyo,na ba bana babiri basigaye bicwa n’abo mu muryango we asigara iheruheru.
Yaje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,agize Imana Inkotanyi zimugarura mu Rwanda.
Ageze mu Rwanda nta we yasangaga,agahinda kari kose, nta cyizere cyo kubaho yari agifite ahubwo za nkotanyi zamuvanye I Congo ni zo zamugobotse zimwubakira inzu ndetse afashwa no mu yindi mibereho.
Uko iminsi yicumaga,intege z'ubukecuru zakomeje kumusatira ariko Perezida wa Repubulika akomeza kumuhangaho ijisho ari na cyo cyatumye ahitamo kumuraga. Uko ni ko yaje kujyanwa mu rugo rw' Impinganzima ruri mu karere ka Rusizi asangayo izindi ntwaza.
Nyirangoragoza yitabye Imana mu kwezi kwa 5 uyu mwaka ku myaka 73 y'amavuko ariko asiga akoze irage arikorera umuntu benshi batigeze bamenya uretse noteri wenyine yarikoreye imbere.
Umuragwa we yamenyekanye kuri uyu wa kabiri. Ni Paul Kagame, Perezida wa Repubulika we witaye ku mibereho ye nyuma y'ubwo buzima bubi yanyuzemo.
Umuyobozi wa AVEGA Agahozo ku rwego rw'igihugu Mukabayire Valerie yashyikirije iri rage ku mugaragaro Ministre muri Perezidansi, Madamu Uwizeye Judith
Iri rage rigizwe n'ubutaka bufite No 1640 ,1530,no 1636.
Min Uwizeye Judith yakiranye yombi iri rage,arishima mu izina rya Perezida wa Repubulika,maze ahita atangaza ko umuragwa ariwe Mukuru y'Igihugu Paul Kagame aryemeye kandi ko ubu butaka azabushyiraho igikorwa rusange kizagirira inyungu abaturage bahaturiye.
Bamwe mu baturaniye uyu mutungo bishimiye cyane guturana na Perezida wa Repubulika
Nyirangoragoza Marianne,isura ye iracyagaruka mu bitekerezo by'abo bari baturanye,abato yareze atitaye ko abe bishwe abireba,baribuka umutima mwiza yagiraga bemeza ko koko yari ukwiye kugira umukuru w'igihugu nk'umuragwa we.
Itegeko No 27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y'umutungo w'abashyingiranywe,impano n'izungura mu ngingo yaryo ya 61 risobanura ko Irage ari igikorwa mbonezamategeko kigirwa n'umwe mu bo kireba kikaba gishobora guseswa kandi kigakorwa muri bumwe mu buryo buteganywa n'itegeko aho umuntu agena amerekezo y'ibintu bye igihe azaba atakiriho. Uraga yikuraho ibintu nta kiguzi,uragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye.
Twibanire Théogène
Perezida Kagame yashimiye abayobozi mu nzego z’ibanze basoje manda zabo
Dec 23, 2020
Soma inkuru
Perezida KAGAME arasaba inzego zose kongera umurego mu guhashya ruswa n’akarengane
Dec 02, 2020
Soma inkuru
Perezida Kagame asanga imikoranire inoze ari yo yakemura ibibazo biri biyaga bigari
Nov 20, 2020
Soma inkuru
Itsinda ry’intumwa ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zizanye ubutum ...
Nov 07, 2020
Soma inkuru
The Congolese the delegation delivered a message from DRC President Felix Tshisekedi in view of the ...
Nov 07, 2020
Soma inkuru
Bamwe mu baturage bo Karere ka Nyabihu barishimira ko iminara bemerewe na Perezida Kagame yabagezeho ...
Sep 14, 2020
Soma inkuru