Yanditswe Dec, 02 2021 20:17 PM | 86,767 Views
Gushyira imbere inyungu za mwarimu no kumufasha kongererwa ubumenyi n’ubushobozi biri mu byo abari mu nama mpuzamahanga y’uburezi basanga byatuma yarushaho guhanga udushya mu myigishirize ye muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.
Icyorezo cya COVID-19 cyatumye abanyeshuri basaga miliyari imwe na miliyoni 600 bahagarika amasomo yabo hirya no hino ku isi mu gihe iki cyorezo cyari cyafashe umurego mu bihugu byinshi n’u Rwanda rurimo.
Cleta Nzitonda na musaza we Nzima Nzitonda icyo gihe twasanze barimo kwigira murugo gusa ngo nabyo byarimo inzitizi za murandasi yagendaga nabi, kutabona umwanya wo kubaza mwalimu, kugira igihe gito nibindi nkuko Cleta Nzitonda yabisobanuye icyo gihe
Muri iyi nama mpuzamahanga ihuje abarimu baturutse mu bihugu 150 hirya no hino ku isi, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yagaragaje ko yashyize imbere gahunda ya mudasobwa kuri buri mwarimu.
Bamwe m ubarimu bari muriyi nama bemeza ko iyi gahunda kimwe n'izindi zo kubaha agahimbazamushyi bizafasha mu gutanga uburezi bufite ireme.
Uhagarariye urwego rw’abarimu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi UNESCO Carlos Vargas Tamez yashimiye u Rwanda ku bimaze gukorwa birimo kuzamura umushahara wa mwarimu no kureshya abanyeshuri b'abahanga kujya muburezi
Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine muriyi nama yagaragaje ko umuco wo guhanga udushya mu myigishirize hari abarimu batangiye kuwerekana gusa igihari ngo ni ukubashyigikira.
Mu gihe ibihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara bifite icyuho cy’abarimu miliyoni 15, abari muri iyi nama basanga ishoramari mu burezi rigomba kuzamurwa bityo ireme ry’uburezi rikagera kuri benshi n’uburezi budaheza bukagera kuri bose.
Bosco KWIZERA
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru