Yanditswe Sep, 18 2022 18:19 PM | 64,816 Views
Abayobozi b'ibigo by'amashuri n'abandi bashinzwe uburezi
mu Ntara y'Iburasirazuba biyemeje kuvugurura imikorere bakarushaho kuyihuza
n'icyerekezo cy'igihugu cy'uburezi kuri bose, bufite ireme kandi bugizwemo
uruhare na buri wese bireba.
Nyuma y'ibiganiro n'amahugurwa byateguwe na minisiteri y'uburezi hagamijwe gufasha abarezi n'abafatanyabikorwa mu by'uburezi kuzagaragaza impinduka mu mwaka w'amashuri utaha wa 2022-2023, abarezi bo mu ntara y'iburasirazuba bashimye uruhare rwa Leta mu mavugururwa imaze iminsi ikora, basezeranya Minisiteri y'uburezi ko bagiye kunoza imikorere no kwisanisha n'impinduka kugirango ireme ry'uburezi Leta yifuza rishobore kugerwaho.
Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine avuga ko umusaruro w'amashuri yo mu Ntara y'Iburasirazuba udashimishije ugereranije n'icyerecyezo Leta yihaye kugeza mu mwaka wa 2024 ahanini bitewe n'amakosa yabayeho agomba gukosorwa, abayobozi b'amashuri babigizemo uruhare.
Mu bibazo byihutirwa bireba by'umwihariko Intara y'Iburasirazuba harimo gusubiza abana basaga 400 batari bakijya ku ishuri mu mwaka w'amashuri ushize wa 2021-2022, n'ikibazo cy'abana barangiza icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza batazi gusoma, kubara no kwandika.
Aha Minisitiri w'Uburezi yasabye ibigo by'amashuri kongera imbaraga mu mashuri y'incuke n'abanza kurusha kwibanda ku bajyiye gukora ibizamini bya Leta nk'uko bakunze kubikora.
Yavuze ko abarimu bashoboye kurusha abandi bakwiye kwigisha mu mashuri yo hasi kugir ango abenyeshuri batangirane umusingi mwiza uzabafasha kwiga neza mu byiciro bizakurikiraho.
Ibiganiro nk’ibi ku burezi byabereye mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali. Ababyitabiriye bakaba barebeye hamwe ingamba zarushaho kunoza ireme ry’uburezi.
Jean Paul MANIRAHO
Abagonzwe n'ibinyabiziga n'abonewe n'inyamaswa mu ihurizo ryo kubona indishyi
Sep 29, 2022
Soma inkuru
90% batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza
Sep 27, 2022
Soma inkuru
MINEDUC yaburiye amashuri azaca amafaranga ababyeyi atari mu mabwiriza
Sep 18, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu bize amasomo y’uburezi budaheza bavuga ko babuze icyo bakora
Aug 14, 2022
Soma inkuru
I Masoro mu nganda hagiye kubakwa ikigo cy’icyitegererezo cy’ubumenyingiro
Jul 19, 2022
Soma inkuru
Abanyeshuri basoza amashuri abanza hafi 230 batangiye ibizamini bya Leta - AMAFOTO
Jul 18, 2022
Soma inkuru