AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Minisitiri Twagirayezu avuga ko harimo gukorwa amavugurura mu burezi agamije kubaka uru rwego

Yanditswe Nov, 17 2023 15:58 PM | 135,154 Views



Abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda baravuga ko bataje kuba abashomeri, ahubwo ngo bagiye kwifashisha ubumenyi bakuye ku ntebe y’ishuri bafatanye n’abandi guteza imbere igihugu.

Byari ibirori bibereye ijisho muri stade Ubworoherane, nubwo imvura yaguye, ariko ntabwo yakomye mu nkokora uyu muhango.
Mu byishimo byinshi, abanyeshuri bishimiye impamyabumenyi bahawe.

Ndereyimana Alphonsine wo mu Karere ka Rulindo, yishimiye ko umwana we w’ikinege yarangije ikiciro cya 2 cya Kaminuza.
We na bagenzi be bavuga ko hari byinshi biteze ku bana babo.

Minisitri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yashimiye umuhate waranze abasoje amasomo maze ashimangira ko hari gukorwa amavugurura menshi mu burezi agamije kubaka uru rwego ngo rurusheho kuba umusingi w’iterambere ry’igihugu.

Ni ku nshuro ya 9 uyu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ubaye.
Mu barenga ibihumbi umunani bazishyikirijwe uyu munsi, abize uburezi ni 3471.
Bibaye ubwa mbere haboneka umubare munini w’abahawe impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) kuko ari 38, ibishimangira ko Kaminuza y’u Rwanda imaze kuba ubukombe.

Mbarushimana Pio



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF