Yanditswe Nov, 17 2023 15:58 PM | 135,154 Views
Abanyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda baravuga ko bataje kuba abashomeri, ahubwo ngo bagiye kwifashisha ubumenyi bakuye ku ntebe y’ishuri bafatanye n’abandi guteza imbere igihugu.
Byari ibirori bibereye ijisho muri stade Ubworoherane, nubwo imvura yaguye, ariko ntabwo yakomye mu nkokora uyu muhango.
Mu byishimo byinshi, abanyeshuri bishimiye impamyabumenyi bahawe.
Ndereyimana Alphonsine wo mu Karere ka Rulindo, yishimiye ko umwana we w’ikinege yarangije ikiciro cya 2 cya Kaminuza.
We na bagenzi be bavuga ko hari byinshi biteze ku bana babo.
Minisitri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard yashimiye umuhate waranze abasoje amasomo maze ashimangira ko hari gukorwa amavugurura menshi mu burezi agamije kubaka uru rwego ngo rurusheho kuba umusingi w’iterambere ry’igihugu.
Ni ku nshuro ya 9 uyu muhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ubaye.
Mu barenga ibihumbi umunani bazishyikirijwe uyu munsi, abize uburezi ni 3471.
Bibaye ubwa mbere haboneka umubare munini w’abahawe impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) kuko ari 38, ibishimangira ko Kaminuza y’u Rwanda imaze kuba ubukombe.
Mbarushimana Pio
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru