Yanditswe Apr, 30 2021 15:07 PM | 100,570 Views
Minisitiri
w’u Bwongereza ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bivuga Icyongereza, Commonwealth,
Tariq Ahmad kuri uyu wa Gatanu yasuye Kaminuza Yigenga, African Leadership University
(ALU), asaba abanyeshuri bahiga kuzirikana ahazaza ha Afurika no
kumenya ko hari mu biganza byabo.
Mu biganiro byahuje abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza na Minisitiri Tariq Ahmad, byibanze ku ngingo zitandukanye ziganisha ku gutegura aba banyehsuri kuzavamo abayobozi beza.
Minisiritiri Tariq Ahmad yasabye uru rubyiruko gutangira kwitoza kuba bamwe mu bashaka ibisubizo by’ibibazo biri mu bihugu byabo, kuko aribo bayobozi bahazaza.
Yabwiye RBA ko umuryango wa Commonwealth watangiye gukorana n'u Rwanda kuva kera kandi mu ngeri zitandukanye z’iterambere, ariko kimwe mu byitaweho muri iyo mikoranire ari uburezi.
Yavuze ko uyu muryango watangiye gukorana n'u Rwanda kuva mu 1998, ushora imari mu bintu bitandukanye cyane cyane uburezi.
Yagize ati “Amafranga menshi twayashyiraga muri iyo mikoranire kuva muri 1998 ariko amenshi muri ayo yajyaga mu burezi.”
Bamwe mu banyeshuri biga muri iyi Kaminuza bavuga ko bakuye amasomo akomeye mu ruzinduko rwe, kuko baganiriye ku ngingo zitandukanye zibafasha kumva uruhare rw' urubyiruko mu iterambere.
Minisitiri Tariq Ahmad ari mu Rwanda mu rugendo rugamije kureba aho imyiteguro y’Inama ya CHOGM iteganyijwe kuhabera muri Kamena 2021 igeze.
ALU yatangiye mu 2013, ifite amashami mu birwa bya Maurice no mu Rwanda, abayigamo bahabwa amasomo kuri internet nk’atangirwa i Cambridge muri Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Fiston Felix Habineza
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
42 minutes
Soma inkuru
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru