AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Minisitiri Shyaka yijeje abakeneye ibiribwa ko bihari abasaba kwima amatwi abavuga ibinyoma

Yanditswe Feb, 01 2021 09:28 AM | 14,029 Views



Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof, Shyaka Anastase yasabye abaturage kwima amatwi ababashuka bagamije kuca igikuba ku mitangire y'ibiribwa ku miryango yagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu rugo, asaba n'abakora icyo gikorwa kugikorana ibakwe.

Muri buri karere  mu Mujyi wa Kigali hashyizweho za site z’ububiko bw’ibiribwa bitandukanye n’uko byakurwaga ku bubiko by’igihugu.

Ibiribwa biri guhabwa abaturage bari muri gahunda ya Guma mu rugo baryaga ari uko bakoze.

Urubyiruko rw’abakorerabushake ba mutwarasibo ndetse n’inzego z'ibanze ziri kubashyikiriza ibiribwa mu ngo. Byongeye kandi imiryango ifite abana bari munsi y’imyaka itanu n’abagore batwite kuri ibi biribwa bari kongerwaho amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Bamwe mu bayobozi b’imidugudu,abajyanama b’ubuzima na ba mutwarasibo bavuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo ibi biribwa bigere kubo bigenewe neza kandi ku gihe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko ibiribwa bihari bityo abayobozi mu nzego z'ibanze barasabwa gushyiramo imbaraga bikagera kubo bigenewe kandi ku gihe.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yavuze ko nk’ inzego z'ibanze badakwiye gutegereza ko abaturage babahamagara cyangwa basohoke kubera babuze ibiribwa.

Minisitiri Shyaka Anastase yasabye abaturage kwirinda abababeshya bagamije kubayobya no guca igikuba.

Mu Mujyi wa Kigali uri muri guma mu rugo ku kkubitiro abaturage ibihumbi 72 ni bo bari babaruwe ko bagomba guhabwa ibiribwa kuko baryaga ari uko bakoze.Kuri iyi nshuro 2 hiyongereyeho indi miryango ibihumbi 60 kuko na yo ibyo yari yarizigamye byayishiranye.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura