AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Minisitiri Shyaka asanga nta gikuba cyacitse kuba abayobozi mu turere begura

Yanditswe Sep, 04 2019 08:25 AM | 18,391 Views



Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko nta gikuba cyacitse kuba hari abayobozi mu turere dutandukanye bari kwegura cyangwa bakeguzwa. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko biterwa n'imikorere itari myiza yaranze abo bayobozi no kutageza ku baturage ibyo babemereye.

Minisitiri Prof Shyaka yavuze ko  umwaka wa 2019 ari umwaka wa nyuma ushyira Icyerekezo 2020, ukaba n’umwaka uganisha u Rwanda  hafi muri 1/2 cy' Icyerekezo cya gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha iterambere (NST1) izageza mu 2024.

Yavuze kandi ko nta gihe cyo gutakaza, ko buri karere gafite inyota y'ubuyobozi bwiza, bukora neza, butuma bagera ku mibereho myiza y'abaturage n' iterambere bifuza.

Yunzemo ati « Nta gikuba cyacitse! Ibi ni ibisanzwe mu gihugu nk' u Rwanda cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n' ubushobozi byegerejwe abaturage, irangwa na demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z' umuturage n'iterambere ry'igihugu.»

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo inkuru z’ukwegura cyangwa ukweguzwa kw’abayobozi mu turere dutandukanye yatangiye gusakara. Abeguye bakaba ari abo mu turere twa Karongi, Ngororero, Musanze, Burera, Muhanga ndetse na Gisagara.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo byamenyekanye ko ba visi meya bombi b’akarere ka Rubavu na bo banditse basaba kwegura. Ni ukuvuga ushinzwe iterambera ry’ubukungu, Murenzi Janvier n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwampayizina Marie Grace. Heguye kandi Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange by'akarere, Kalisa Roger.

Mu Karere ka Rutsiro na ho Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Jean Hermans Butasi  yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe ku Nama Njyanama y’akarere.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura