Yanditswe Nov, 06 2023 19:57 PM | 66,566 Views
Ubuyobozi bw’urwego rw’ubucuruzi rwa Dubai, Dubai Chamber buvuga ko bwiteguye kwagura ubucuruzi n’u Rwanda nk’igicumbi cy’ubucuruzi n’ishoramari mu karere.
Byagarutsweho mu biganiro bihuza abikorera bo mu Rwanda na bagenzi babo bo muri Dubai byabereye i Kigali kuri uyu wa Mbere.
Minisitiri w’Ubucuru n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yibukije abari muri ibi biganiro ko u Rwanda na Dubai bafitanye imikoranire myiza yorohereza abacuruzi b’impande zombi mu bikorwa byabo.
Yagaragaje ko u Rwanda ari ahantu habereye ishoramari nk’uko ibyegeranyo mpuzamahanga bibigaragaza. Abagize urwego rw’abacuruzi muri Dubai nabo bagaragarije abikorera bo mu Rwanda amahirwe ari muri uyu murwa w’ubucuruzi ku isi.
Dubai Chamber yazanye na Kompanyi z’ubucuruzi zigera muri 18 aho zireba amahirwe mu ishoramari ari mu nzego zinyuranye mu Rwanda.
Mu gihe abacuruzi bo mu Rwanda bakura i Dubai ibikoresho byakorewe mu nganda birimo iby’ikoranabuhanga n’ibindi byifashishwa mu nganda, u Rwanda rwoherezayo byinshi bikomoka ku musaruro w’ubuhinzi nk’Ikawa, Icyayi, amabuye y’agaciro n’ibindi.
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru