AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Minisitiri Ngabitsinze yagaragarije abacuruzi ba Dubai ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gushora imari

Yanditswe Nov, 06 2023 19:57 PM | 66,566 Views



Ubuyobozi bw’urwego rw’ubucuruzi rwa Dubai, Dubai Chamber buvuga ko bwiteguye kwagura ubucuruzi n’u Rwanda nk’igicumbi cy’ubucuruzi n’ishoramari mu karere. 

Byagarutsweho mu biganiro bihuza abikorera bo mu Rwanda na bagenzi babo bo muri Dubai byabereye i Kigali kuri uyu wa Mbere.

Minisitiri w’Ubucuru n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze yibukije abari muri ibi biganiro ko u Rwanda na Dubai bafitanye imikoranire myiza yorohereza abacuruzi b’impande zombi mu bikorwa byabo.
Yagaragaje ko u Rwanda ari ahantu habereye ishoramari nk’uko ibyegeranyo mpuzamahanga bibigaragaza. Abagize urwego rw’abacuruzi muri Dubai nabo bagaragarije abikorera bo mu Rwanda amahirwe ari muri uyu murwa w’ubucuruzi ku isi.  

Dubai Chamber yazanye na Kompanyi z’ubucuruzi zigera muri 18 aho zireba amahirwe mu ishoramari ari mu nzego zinyuranye mu Rwanda. 

Mu gihe abacuruzi bo mu Rwanda bakura i Dubai ibikoresho byakorewe mu nganda birimo iby’ikoranabuhanga n’ibindi byifashishwa mu nganda, u Rwanda rwoherezayo byinshi bikomoka ku musaruro w’ubuhinzi nk’Ikawa, Icyayi, amabuye y’agaciro n’ibindi.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF