AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Dr Ndagijimana asanga ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko ya leta ari igisubizo mu kurwanya ruswa

Yanditswe Apr, 16 2021 11:09 AM | 20,960 Views



Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko amafaranga menshi akoreshwa na za leta anyura mu ipiganwa ry’amasoko, ibi ngo bishobora kujyana n’ibigeragezo ku barya ruswa, ariko akagaragaza ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ari igisubizo mu guhangna n’iki kibazo.

Dr Ndagijimana yabitangaje ubwo yatangizaga inama ya 13 ibera i Kigali, ihuje inzego zifite aho zihurira n'amasoko ya leta mu bihugu byo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba, EAC.

Izi nzego zasabwe kugira uruhare mu guteza imbere inganda na ba rwiyemezamirimo bo mu bihugu byo muri aka karere hatangwa amasoko mu rwego rwo kugabanya ibitumizwa hanze, no guhangana n’ahakigaragara ruswa mu mitangire y’amasoko.

Umunyamabanga wungirije w'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Christopher Bazivamo yabwiye abitabiriye iyi nama ko guha amasoko inganda na ba rwiyemezamirimo byafasha kongera imyanya y’umurimo mu karere.

Yagize ati “Muri iyi minsi ibiri y’inama, mu byo mugarukaho ku mitangire inoze y’amasoko ni ngombwa na none ko mugaruka ku buryo bwo gushyira mu bikorwa umurongo watanzwe n’abakuru b’ibihugu byacu, ko inzego z’amasoko zigomba kugira uruhare mu kuzamura ibikorerwa iwacu.”

Gusa guhuza amategeko ajyanye n’imitangire y’amasoko mu bihugu byo mu karere ntibihagije kuko hari n’aho umuturage w’igihugu kimwe atemererwa gupiganira amasoko mu kindi, nk’umwenegihugu kandi baturuka mu muryango umwe wa EAC.

Yakomeje abwira abari muri iyi nama ati “Tugomba no kureba neza icyo twita ba rwiyemezamirimo bacu tukumva ko ari abava mu bihugu bya EAC. Hakenewe rwose ko duhuza amategeko yacu bikajyana n’amasezerano y’isoko rusange ry’akarere.”

Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko amategeko ahamye n’uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo ari ingenzi mu micungire y’imari ya leta, ari nayo mpamvu hashyirwaho inzego zitanga amasoko ya leta.

Yagize ati “Amafaranga menshi akoreshwa na za leta zacu anyura mu ipiganwa ry’amasoko uretse imishahara. Ibi bishobora kujyana n’ibigeragezo ku barya ruswa, niyo mpamvu dukenera amategeko ahamye y’imitangire y’amasoko no guhagararira iyubahirizwa ryayo.”

Ikimenyane na ruswa ndetse n'amakosa ashingiye ku bumenyi buke, nibyo byagarutsweho nk’ibibazo bigomba gukemurwa n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mitangire y’amasoko, kuko ngo nko muri Tanzaniya no mu Rwanda iri koranabuhanga ryagize uruhare mu kugabanya ibyo bibazo.

Ati “Abantu bose bapiganwa baba babona ibijyanye n’ipiganwa ryabo harimo n’ibiciro. Iri koranabuhanga rero ryafashije kugabanya ruswa no guhura kw’abantu mu ipiganwa.”

Mu  Rwanda habarurwa inzego zitanga amasoko zigera kuri 210 zanditse mu ikoranabuhanga rizwi nk’umucyo, rinashamikiyeho izindi ubundi buryo bw’ikoranabuhanga butanga amakuru bugera kuri 24.

Abakozi bakora muri izo nzego zitanga amasoko bangana na 1890, naho abapiganira amasoko bamaze kwandikwa muri iryo koranabuhanga bagera ku 9739.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama