Yanditswe Oct, 03 2023 17:56 PM | 58,968 Views
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye ababyeyi bagifite abana mu rugo bitwaje ubushobozi buke, kwihutira kubohereza ku mashuri kuko leta yakoze ibishoboka byose ngo abana bose bige.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, Mu nteko rusange y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma ahagarutswe no ku kibazo cy’abacukura amabuye y’agaciro biyise “abahebyi” banateza umutekano muke.
Minisitiri Musabyimana yasabye abaturage ko bafatanya n’ubuyobozi kurwanya ibi bikorwa bibi.
Minisitiri Musabyimana yibukije ababyeyi gushyira abana babo mu mashuri no kwishyura ubwisungane mu kwivuza hakiri kare kugira ngo basigasire ubuzima.Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye ababyeyi bagifite abana mu ngo batarajya ku ishuri kwihutira kubajyana kandi n’ufite amakuru y’abana bakiri mu ngo akayatanga.
Gusa uwitwa Ayinkamiye Claudette umubyeyi wo mu Karere ka Kamonyi, umwana we yatsinze ibizamini bya leta yoherezwa kwiga mu kigo gicumbikira abana.
Avuga ko yabuze ubushobozi amujyana kurindi shuri ariko ngo banze kumwakira ubu baricaranye mu rugo.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi bukomoka ku nzoga z’inkorano, bigateza amakimbirane mu miryango no gukubita no gukomeretsa.
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru