AGEZWEHO

  • Abagore bari mu nzego z'ubuyobozi n'abazihozemo muri Loni basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – Soma inkuru...
  • Amajyaruguru: Abaturage babangamiwe n'buriganya bukorwa n'abakomisiyoneri – Soma inkuru...

Minisitiri Musabyimana avuga ko nta rwitwazo rwatuma ababyeyi batohereza abana ku mashuri

Yanditswe Oct, 03 2023 17:56 PM | 58,968 Views



Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yasabye ababyeyi bagifite abana mu rugo bitwaje ubushobozi buke, kwihutira kubohereza ku mashuri kuko leta yakoze ibishoboka byose ngo abana bose bige.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, Mu nteko rusange y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma ahagarutswe no ku kibazo cy’abacukura amabuye y’agaciro biyise “abahebyi” banateza umutekano muke.

Minisitiri Musabyimana yasabye abaturage ko bafatanya n’ubuyobozi kurwanya ibi bikorwa bibi.

Minisitiri Musabyimana yibukije ababyeyi gushyira abana babo mu mashuri no kwishyura ubwisungane mu kwivuza hakiri kare kugira ngo basigasire ubuzima.


Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye ababyeyi bagifite abana mu ngo batarajya ku ishuri kwihutira kubajyana kandi n’ufite amakuru y’abana bakiri mu ngo akayatanga.

Gusa uwitwa Ayinkamiye Claudette umubyeyi wo mu Karere ka Kamonyi, umwana we yatsinze ibizamini bya leta yoherezwa kwiga mu kigo gicumbikira abana.

Avuga ko yabuze ubushobozi amujyana kurindi shuri ariko ngo banze kumwakira ubu baricaranye mu rugo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi bukomoka ku nzoga z’inkorano, bigateza amakimbirane mu miryango no gukubita no gukomeretsa.


Jean Paul Turatsinze



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF