AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Minisitiri Mbabazi avuga ko Afurika ikize kandi ikungahaye kuba ifite urubyiruko

Yanditswe Oct, 20 2021 20:14 PM | 68,738 Views



Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rose Mary Mbabazi yagejeje ijambo ku bitabiriye YouthConnekt muri Ghana, avuga ko Africa ikize kandi inakungahaye kuba ifite urubyiruko ruzima kandi rutekereza kure.

Minisitiri Mbabazi akaba yahagarariye Perezida Paul Kagame muri uyu muhango.

Nubwo icyorezo cya Covid 19 cyahungabanyije ubukungu bw’Isi, hari icyizere ko urubyiruko rwa Afurika rushobora kugira uruhare mu guhanga indi mirimo myinshi mu kuzahura ubu bukungu.

Ibi ni bimwe mu byagarutswe ku munsi wa mbere w’Inama mpuzamahanga y’Urubyiruko izwi nka YouthConnekt Africa irimo kubera muri Ghana.

Mu gutangiza iyi nama ibaye ku nshuro ya kane, urubyiruko rwibukijwe ko rudakwiye kumva ko aribo kibazo Africa ifite ahubwo ko aribo gisubizo kandi umugabane ukaba ari bo uhanze amaso.

Urubyiruko rwagaragarijwe amahirwe yuzuye uyu mugabane ko iki ari cyo gihe cya Africa kandi uyu ariwo mwanya wo guhanga imirimo binyuze mu guhana amakuru mu byo bakora, bikazatuma ubukungu bwa Africa burushaho gukomera binyuze mu gukora no guteza imbere ibicuruzwa bikomoka kuri uyu mugabane kuburyo bakwihaza bakanasagurira amasoko.

Atangiza ku mugagararo inama, Visi Perezida wa Ghana Dr. Mahamudu Bawumia yavuze ko urubyiruko rwa Africa rwinshi rukennye kandi umugabane ukize agasanga baramutse bahawe ibishoboka byose bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’umugabane kuko bihuta muri byose kandi bagafata ibyemezo vuba.

Yagize ati "Urubyiruko rugize 60% by'abantu bose badafite akazi ku mugabane, n'abashoboye kubona akazi ntabwo umushahara bahembwa ushimishije byatuma babasha kunguka ubundi bumenyi cyangwa ngo bizere umutekano w’akazi kabo, nta muntu ukwiye ku tubwira ko ibura ry’akazi muri Africa ko ari ikibazo gikomeye gishobora guteza ibibazo."

Minisitiri Rose Mary Mbabazi we yagize ati "Africa irakungahaye mu ngeri nyinshi, ariko aho ikungahaye cyane ni mu bakiri bato, urubyiruko rwa Africa rufite amahirwe, imbaraga, ubumenyi, impano, ndetse no gufata iya mbere mu guhindura uyu mugabane."

Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane wa Africa, Dr Patrice Motsepe yagaragaje ko uyu munsi urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 25 ari miliyoni 280 kuri uyu mugabane, ndetse bakazaba bangana na miliyoni 400 mu mwaka wa 2030, agaragaza ko urubyiruko rukwiye gutangira gushaka ejo habo heza.

Youthconnekt Africa Summit ifite intego yo guhuza, kugera ku rubyiruko rugera kuri miliyoni 226 rwo muri Africa no kurufasha kugera ku isoko no kumenya amakuru ku mahirwe bafite mu isoko rusange rya Africa, ryashyiriweho umukono mu Rwanda aho ryitezweho kuzamura ubucuruzi hagati ya Africa busanzwe buri kuri 16% bukazikuba 2 muri 2035.


Andrew Kareba




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira